Abantu banywa itabi bagabanywaho iminota 20 ku buzima bwabo kuri buri segereti banyweye nk’uko ubushakashatsi bushya bubigaragaza.
Uburyo bwagufasha:
1.Kora urutonde
Andika impamvu ushaka kureka itabi n’ingamba zo guhangana n’ibishobora kugushora mu kurinywa.
2.Koresha uburyo bwo gusimbuza nikotine
Ibikoresho nka patches, spray, cyangwa chewing gum birashobora kugufasha kugabanya irari rya nikotine.
3.Saba ubufasha kuri serivisi zo kureka itabi
Iyi serivisi y’ubuntu itangwa n’amavuriro izaguha inama n’imiti ishobora kugufasha kureka burundu.
4.Distract (irinde ibigutera irari)
Mu gihe wumva urimo urarikira kunywa itabi, jya ukora ikintu kigutwara nka siporo cyangwa kureba televiziyo.
5.Hindura imyitwarire yawe
Niba usanzwe unywa itabi nyuma yo kurya, gerageza kujya ugenda cyangwa ugakora ikindi kintu kigutera ibyishimo.
6.Bwira abandi ko waretse itabi
Gukangurira inshuti n’umuryango bizagufasha kuguma mu rugendo rwawe.
7.Jya ukora siporo
Nubwo byaba ari ukugenda iminota itanu, ibi byagaragajwe ko bigabanya irari ry’itabi.
8.Saba gahunda yihariye yo kureka itabi
Uburyo bwo kubona iyi gahunda butangwa n’ikizamini cya NHS gifasha mu kumenya uburyo bugufasha kurushaho.
Impamvu zo kureka itabi:
Ugabanya ibyago byo kurwara kanseri ndetse n’indwara zifata umutima.
Wumva urushijeho kugira ubuzima bwiza no kugira ingufu nyinshi.
Ubuzima bwawe bw’imitekerereze burushaho kuba bwiza kuko ubureka bishobora kugabanya umunaniro n’ihungabana.
Uzirinda guha abandi umwuka w’itabi, cyane cyane abana n’abagore batwite.
Ugabanya ikiguzi cy’amafaranga wishyuraga itabi kandi ugakoresha ayo mafaranga mu bindi.
Kureka itabi ni ikintu cyiza cyane ushobora gukora kugira ngo urinde ubuzima bwawe n’ubw’abakuzengurutse nk'uko bitangazwa na The Sun.
Umwanditsi: Rose Mary Yadufashije
TANGA IGITECYEREZO