Kigali

MU MAFOTO 100: Ibyaranze ibirori Perezida Kagame yakiriyemo abantu mu gusoza umwaka

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/12/2024 11:40
0


Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abantu b’ingeri zitandukanye, mu rwego rwo kurebera hamwe uko umwaka wa 2024 wagenze, no kubifuriza umwaka Mushya wa 2025.



Ni ibirori byabereye muri Kigali Convention Center mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024. Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu yagarutse ku bikorwa by’ingenzi byaranze uyu mwaka, kandi ashimangira 2025 izagenda neza kurushaho. 

Kagame yavuze ko 2024 waranzwe n’ibikorwa birimo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati"Uyu mwaka tugiye gusoza, wabayemo ibintu byinshi byiza, ibyiza ni byo mbona. Ibindi bitari byiza, tubishyira iruhande tukagira uko tubigenza bikagaruka ku murongo. Icya mbere, harimo kwibuka amateka, amateka nubwo yaba ari mabi, ari amateka yawe, ari amateka udafitemo uruhare kuba yarabaye mabi, ahubwo harimo kuyakosora, urabyibuka, ukabivanamo isomo, ugakomeza inzira yawe ushaka kwerekezamo." 

Yanavuze ko muri uyu mwaka “habayemo kwibuka abacu ku nshuro ya 30. Habaho kwibuka twiyubaka n’amateka yo kwibohora, ku nshuro ya 30."

Umukuru w’Igihugu yanavuze ko uyu mwaka wabayemo igikorwa cy’amatora, kandi cyagenze neza, ashima buri wese wabigizemo uruhare. Ati "Nshaka kongera kubashimira, kandi mwarikoreraga, twarikoreraga, ariko ndabibashimiye rwose."

Ariko kandi yavuze ko uyu mwaka, icyorezo cya Marburg cyibasiye u Rwanda, ariko ko hamwe n’umuhate wa buri wese, cyaranduwe, akomeza imiryango y’abaganga n’abandi batakaje ubuzima kubera iki cyorezo.

Ati “Vuba aha bitari kera, habayemo ibitari byiza by’indwara yateye, ya Marburg, ihitana abantu, imiryango. Ndagira ngo mbabwire ko iyo miryango yabuze ababo, twifatanyije namwe. Ariko icyo cyorezo nacyo cyagiye iruhande."

Akomeza ati “Ati "Ndashimira cyane abakora mu rwego rw’ubuzima, abakorerabushake, abitanze rwose. Hari abatanze ubuzima bwabo kugira ngo ubw’abandi bukomeze, abo turabashimira. Bakoresheje wa mutima, wa muco w’ubukotanyi, wa muco w’u Rwanda."

Umukuru w’Igihugu, yanavuze ko ibyagezweho bikwiye kwishimirwa. Ati "Dukomeze kwishimira ibyiza byacu dukorera, dushyiramo ubushake, imbaraga n’ubushishozi, kandi igihe cyose kibonetse, tujye twishima pe! Si ko ubuzima bukwiriye kugenda se? Wishimira icyo ugezeho, ugateganyiriza [ahazaza]. Ntabwo imbaraga zose uzisiga aha ngaha." 

Yijeje ko umutekano w’Abanyarwanda uzakomeza kurindwa mu nguni zose z’ubuzima, kuko hari ubushake buruta ubushobozi.

Ati “Ubushake bwo ntabwo ujya kubushakisha ahandi, turabufite pe, buhagije. Ibyo dushakisha ni amikoro...uko tugenda [tugana imbere] niko n’ayo mikoro agenda aboneka, ku buryo n’abumva ko bahungabanya umutekano, ngira ngo bagenda bamenya ko igihe cyabo kirabaze." 


Ubwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageraga muri Kigali Convention Center, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024 


Perezida Kagame yatumiye abantu b'ingeri zinyuranye mu rwego rwo kubifuriza umwaka mushya 


Perezida Kagame na Madamu barimo kumwe n'abarimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo n'abandi


Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda Umwaka Mushya Muhire wa 2025 

Perezida Kagame yihanganishije imiryango y'abaganga yaburiye ababo mu guhangana n'icyorezo cya Marburg


Perezida Kagame yavuze ko 2024 yabayemo ibikorwa byiza kandi byinshi, ashima ababigizemo uruhare 

Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2025 uzaba mwiza kurushaho



Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'ubutwererane ubushinzwe ubufatanye n'Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe (Uwa Gatatu uvuye ibumoso)


Abantu b'ingeri zinyuranye bakurikiranye ubutumwa bagejejweho n'Umukuru w'Igihugu


Umuyobozi Wungirije mu Kanama gashinzwe igenamigambi n'ingamba mu Biro bya Perezida, Ange Kagame


Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Muyango Jean Marie ari hafi ya Madamu Jeannette Kagame, abyina kinyarwanda



Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine wamamaye nka Tonzi yahuye na Perezida Kagame mu birori bisoza umwaka


Umunyamakuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru (RBA), Rugaju Reagan ari kumwe na Perezida Paul Kagame 

Uhereye ibumoso: Bertrand Ndengeyingoma, Ange Ingabire Kagame na Yvan Cyomoro Kagame


Nel Ngabo yisunze indirimbo zinyuranye yataramiye imbere ya Perezida Paul Kagame n'abari batumiwe


Umuririmbyi Bruce Melodie yataramiye ibihumbi by'abantu bari bakoraniye muri Kigali Convention Center 

Umuhanzi mu njyana gakondo, Impakanizi ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo zirimo 'Igabe' 

Umuhangamideli, Kabano Franco [Wambaye ikote ry'ibara ry'umweru werurutse]


Umuririmbyi Mugisha Benjamin [The Ben] n'umufasha we Uwicyeza Pamella bitegura kwibaruka 

Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abakora Imirimo y'Ubwubatsi mu Rwanda, Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports ari kumwe n'umufasha we muri ibi birori


Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire


Didier Kananura, usanzwe ari umujyanama wa Muyango Jean Marie, ari kumwe n'umugore we


Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi, Niragire Marie France ari kumwe n'umugabo we Murwanashyaka Nehema Nelson 

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga [Uri uburyo], ndetse na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja [Uri ibumoso]

Umunyamakuru Gato Felecien, uzwi cyane mu biganiro mbarankuru akora bizwi nka 'Secret Memory' 

Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y'Igihugu (BNR), Soraya Hakuziyaremye

Umunyamakuru Eugene Anangwe [Uri iburyo]

Umuyobozi Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru (RBA), Sandrine Isheja Butera


Umuhanzikazi Ariel Wayz ku rubyiniro muri Kigali Convention Center ataramira abitabiriye ibi birori 

Ambasaderi wa Sundani mu Rwanda, Khladi Musa Dafalla Musa [ Ubanza ibumoso]

Uhereye ibumoso: Jean Pierre Mazimpaka, Umushyushyarugamba, Eric Shaba  ari kumwe n'umugore we uri iburyo

Kanda hano urebe Amafoto yaranze ibi birori Perezida Kagame yakiriyemo abantu

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND