Kigali

Umusore witeguraga ubukwe yatakaje ubuzima bwe kuri Noheli nyuma yo gukiza ababyeyi be

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:26/12/2024 14:18
0


Umunsi wa Noheri wahindutse icyago nyuma y’uko ‘umuhungu w’intwari’ apfuye agerageza gutabara umuryango we mu nkongi y’umuriro, hashize iminsi mike ateganya gusaba umukunzi we.



Steven Weatherford, umugabo w'imyaka 37, yatakaje ubuzima bwe nyuma yo gukiza ababyeyi n’abandi bo mu muryango we bari baryamye mu nzu yafashwe n’umuriro muri Oakland, California, ku munsi wa Noheri.

Steven yari aryamye ku ntebe igihe yabonaga umwotsi n'ibishashi by'umuriro bituruka mu nzu ya se. Yahise akangura ababyeyi be n’abandi bo mu muryango we, abafasha gusohoka mu nzu amahoro nk'uko tubicyesha The Sun.

Nyamara, Steven yapfuye ubwo yasubiraga mu nzu ashaka guhamanya neza ko nta wundi muntu wasigaye imbere. Yishwe no guhumeka umwotsi mwinshi. Nyirasenge Eunice Smith, yabwiye ABC ko ari “intwari yaharaniye ubuzima bwa benshi.”

Yongeyeho ati: “Yari umuntu mwiza, wita ku muryango. Yakijije abantu bane bari muri iyo nzu. Yakangutse abibuka, arabafasha, hanyuma yongera gusubira mu nzu yemeza ko nta wundi wasigaye imbere. Yari intwari.”

Steven yiteguraga kwambika impeta umukunzi we, Lashante Mayo, tariki ya 31 Ukuboza 2024. Umukunzi we yari yamenye ko Steven yari yamaze kugura impeta agomba kumwambika. Nyina wa Mayo yagize ati: “Ntabwo yabashije kuyimuha, ariko impeta iracyari mu nzu kandi tugiye kuyishaka.”

Ibi byabaye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo, nk’uko byatangajwe n’itsinda ry’abashinzwe kuzimya umuriro muri Oakland. Bashoboye kuzimya umuriro mu minota 30, ariko basanga umurambo wa Steven mu nzu.

Michael Hunt, umuvugizi w’itsinda ryo kuzimya umuriro, yavuze ko Steven ashobora kuba yabuze ubwenge kubera umwotsi mwinshi yari ahumetse. Kugeza ubu, icyateye iyi nkongi y’umuriro ntikiramenyekana. 

Steven Weatherford yasize izina ry’intwari mu mitima y’abamukundaga


Umukobwa wakundanaga na Steven Weatherford


Umwanditsi: Rose Mary Yadufashije 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND