Kigali

Mozambique: Imvururu muri gereza no muri sosiyete zahitanye abatari bake kuri Noheli

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:26/12/2024 16:09
0


Maputo, umurwa mukuru wa Mozambique, wahungabanyijwe n’imvururu zikomeye ku munsi wa Noheli, zatewe n’imyigaragambyo ikurikiye amatora ya Perezida yabaye mu Ukwakira uyu mwaka. Abantu 33 bahaburiye ubuzima, abandi 15 bakomerekera mu mvururu zabereye muri gereza ya Maputo.



Inkuru dukesha Independent ivuga ko imvururu zaturutse ku mpaka zatewe n’imyanzuro yavuye mu matora ya Perezida aherutse kuba, aho Daniel Chapo uyobora umuryango Frelimo, yabonye amajwi hafi 65%, ariko umukandida watsinzwe, Venancio Mondlane, avuga ko amatora yabayemo uburiganya, bikaba byaratumye habaho imyigaragambyo ikomeye hirya no hino mu gihugu yiganjemo abatavuga rumwe n'ubutegetsi buriho.

Ku munsi wa Noheli, ibintu byageze ku rwego rwo hejuru igihe imfungwa zifungiye muri gereza ya Maputo zageragezaga gutoroka. Umuyobozi w’igipolisi cya Mozambique, Bernardino Rafael, yatangaje ko infungwa 1,534 zatorotse gereza, aho 33 baguye mu mirwano n’abacungagereza, mu gihe abandi 15 barakomerekejwe bikabije. Abashinzwe umutekano batangaje ko hari kubaho igikorwa cyo gushakisha abatorotse, kiri gukorwa n’ingabo na polisi.

Minisitiri w’Ubutabera, Helena Kida, yemeje ko imvururu zatangiriye muri gereza, aho infungwa zageragezaga gutoroka yanavuze Kandi ko ibikorwa byo kugerageza gutoroka gereza, byagaragaye no muzindi gereza ebyiri muri iki gihugu.Helena yongeyeho ibi  "Turabizi ko igihugu cyacu kiri mu bibazo by'umutekano muke, Turateganya ko mu masaha 48 ari imbere tuba twamaze gufata abatorotse bose." Ibi yabitangaje mu kiganiro na Miramar TV.

Imvururu mu buroko zatangiye ku Munsi mukuru wa noheri nyuma y'myigaragambyo yo ku wa 24 Ukuboza. Imyigaragambyo garagayemo cyane umuriro, ubwicanyi, imvururu, n’ubusahuzi mu mijyi ya Maputo na Beira, aho bamwe mu bayobozi bahungiye mu bindi bice by’igihugu.

Uhereye ku matora ya tariki 9 Ukwakira, hari amakimbirane menshi hagati y’abashyigikiye Mondlane n’ingabo za leta, aho abenshi mu rubyiruko batangaza ko batishimiye ibyavuye mu matora.

Mozambique, igihugu gifite abaturage miliyoni 34, kiri mu bibazo bikomeye, n'ubwo leta ikora ibishoboka byose kugirango yongere kubona amahoro, mu gihe imvururu zigenda ziyongera. Inzego z’umutekano ziteguye gukomeza kubungabunga umutekano, muri ibi bihe bikomeye by’imbogamizi n’imvururu.

Muri Mozambique, imyigaragambyo n'imvururu byaturutse ku kutumvikana ku myanzuro yavuye mu matora ndetse no kugerageza gutoroka gereza kw'imfungwa byasize igihombo gikomeye mu gihugu, aho benshi bahaburiye ubuzima, abandi bagakomereka bikabije, ndetse n'ibikorwa remezo bikaba byahatikiriye ku kigero cyo hejuru.


Umwanditsi: KUBWIMANA Solange 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND