Tariki 25 ni umunsi wa 360 mu igize umwaka, hasigaye itandatu uyu mwaka ukagera ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Ni umunsi
Abakirisitu bizihizaho ivuka ry’Umwana w’Imana Yesu/Yezu Kirisitu uzwi cyane ku
izina rya Noheli. Noheli iva ku ijambo Natalis ry’Ikilatini, mu Gifaransa
hakoreshwa Noël, ikaba kandi ari na yo Christmas mu Cyongereza cyangwa se
Christmas Day.
Umunsi wa Noheli
waba waremejwe kugira ngo uhurirane n’imboneko z’ukwezi kwa mbere kw’itumba
(winter solstice) kuko Abaromani bawizihizaga ku wa 25 Ukuboza buri mwaka.
Nubwo bwose ari
umunsi witabwaho cyane n’abakirisitu, bamwe mu batizera gikirisitu benshi bawizihiza
nk’uwo gusabana n’imiryango no kuruhuka.
Ijambo Christmas
ni inyunge iva kuri “Christ’s mass” (misa ya Kirisitu). Iva kandi ku ijambo
ry’Icyongereza cyo hagati y’umwaka wa 900 n’uwa 1600 ’Christemasse’ rikaba
ryarakoreshejwe bwa mbere mu 1038 nk’uko amateka abyerekana.
Bimwe mu byaranze
uyu munsi:
1927:
Muri Vietnam, hashinzwe umutwe wa politiki witwa Vietnamese Nationalist Party.
1932:
Mu Bushinwa humvikanye umutingito wibasiye bikomeye Agace ka Gansu; wari ku
gipimo kigera kuri 7.6 urebeye ku ngero za Richter, uhitana abantu 275.
1941:
Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, Ingabo z’u Buyapani zakubise inshuro iza Hong
Kong mu gitero cyarangiye u Buyapani buyigaruriye.
1947:
Mu Bushinwa batangiye kubahiriza Itegeko Nshinga.
1974:
Inkubi y’umuyaga uzwi cyane nka Cyclone wibasiye Agace ka Darwin mu Majyaruguru
ya Australia.
1977:
Minisitiri w’Intebe wa Israel Menachem Begin yagiranye ibiganiro na Perezida wa
Misiri Anwar Sadat bigamije amahoro, bahuriye mu Misiri.
1989:
Nicolae Ceauşescu wigeze kuyobora Romania, we n’umufasha we bakatiwe igihano
cyo kwicwa nyuma y’urubanza rutamaze igihe kirekire baruburana.
1990:
Igeregezwa ry’uburyo bukoresha ikoranabuhanga rya internet bwashoboye gutanga
icyizere n’ibisubizo bihamye. Ubu ni uburyo bumenyerewe nka World Wide Web
bukoreshwa mu ikOranabuhanga rya internet.
1991:
Mikhail Gorbachev wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete yeguye ku
mirimo ye, nyuma y’umunsi umwe yeguye kuri iyi mirimo. Iki gihugu cyari kigizwe
na leta zishyize hamwe cyahise gisenyuka, aho ku ikubitiro Ukraine ariyo
yabimburiye ibindi ibinyujije muri kamarampaka y’abaturage bayo.
2000:
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yashyize umukono ku itegeko rishyiraho
indirimbo nshya yubahiriza igihugu cye, iyi ndirimbo yahimbwe na Alexander Vasilyevich
Alexandrov.
Bamwe mu bavutse
uyu munsi:
1918:
Ahmed Ben Bella, wabaye Perezida wa mbere wa Algeria.
1924:
Atal Bihari Vajpayee, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde.
Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:
2007:
Mighty King Kong, umuhanzi wo mu Njyana ya Reggae ukomoka muri Kenya.
2010:
Carlos Andrés Pérez wabaye Perezida wa Venezuela.
TANGA IGITECYEREZO