Jump Trading Group yari imwe mu bigo bikomeye cyane mu gihe cy’izamuka ry'amasoko ya Cryptocurrency, gusa kuri ubu iri mu mazi abira.
Amakuru avuga ko Tai Mo Shan rimwe mu mashami ya Jump Trending, ryemeye gutanga Miliyoni 123 z’amadolari nk’igihano mu rubanza rw’amategeko rwakurikiye imikorere yayo mu bijyanye na Crypto na Do Kwon, umushoramari w’umunya-Koreya wahombeje abatari bacye.
Ikigo Tai Mo Shan cyashinjwaga gushukisha abashoramari ku bijyanye n’ubwizerwe bwa TerraUSD, ariko yaje kugwa muri 2022, bihungabanya abashoramari benshi ku isi.
Komisiyo Ishinzwe Imikoreshereze y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (SEC) yavuze ko Tai Mo Shan yatanze amakuru atariyo ku buryo TerraUSD yari ihagaze, bituma benshi babura amafaranga yabo.
Mu kiganiro cyatanzwe n’ishami ry’umuryango w’ubucuruzi rya Jump Trading, bavuze ko bahisemo kumvikana n’urwego rw’amategeko kugira ngo bagabanye ingaruka ku byo bakoze, ariko bakemera ko habayeho amakosa mu byo bashinzwe mu ishoramari rya TerraUSD.
Umwanditsi: Irene Tuyihimitima
TANGA IGITECYEREZO