Kigali

Habaye umutingito wahitanye benshi mu bihugu bya Iran n’ahandi: Ibyaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:26/12/2024 9:15
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki ya 26 Ukuboza ni Umunsi wa 360 ukaba usigaje itanu gusa ukagera ku musozo.

Uyu munsi muri Afurika y’Epfo, Canada n’ibindi bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth ni umunsi w’ikiruhuko (Boxing Day), ubundi akaba ari n’umunsi w’umwihariko ku gutanga impano ku bakene.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1790: Umwami Louis XVI w’u Bufaransa yashyize umukono ku Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.

1827: Sultani Mahmud II wa Turikiya yanze ubuhuza mu ntambara yarwanyaga u Bugereki.

1898: Abafaransa Pierre na Marie Curie bavumbuye radium na polonium banagerageza radio nsakazamajwi.

1938: Tchang Kaï-chek yanze burundu icyemezo cya gahunda y’amahoro mu Buyapani.

1944: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, Ingabo z’Abadage zasubijwe inyuma i Bastogne mu Bubiligi.

1945: Ifaranga ry’u Bufaransa ryataye agaciro kugeza kuri 66 %.

1973: Muri Cambodge, Long Boret yagizwe Minisitiri w’Intebe

1989: Petre Roman yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Romania.

1990: Inteko Ishinga Amategeko ya Algeria yafashe icyemezo cyo gukoresha ururimi rw’Icyarabu mu ndimi zemewe muri icyo gihugu mbere y’umwaka wa 1997.

1992: Isinya ry’amasezerano y’amahoro muri Somalia hagati ya Gen. Mohamed Farrah Aidid na Perezida w’agateganyo Ali Mahdi Mohamed.

2003: Bam muri Iran, umutingito ukaze wahitanye abantu 40.000, abandi 50.000 barakomereka.

2004: Umutingito ukomeye mu Majyepfo y’Iburasirazuba bwa Aziya wahitanye abantu 220.000.

Abavutse uyu munsi:

1986: Hugo Lloris, Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umufaransa.

1990: Andy Biersack, Umuririmbyi w’Umunyamerika wo mu Itsinda rya Black Veil Brides.

Abitabye Imana uyu munsi:

268: Papa Denys

418: Papa Zosime

1624: Simon Marius, Umukozi wo mu byogajuru w’Umudage.

1969: Louise de Vilmorin, Umwanditsi w’Umufaransa.

1972: Harry S. Truman, Perezida wa 33 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

2004: Johnny Catherine, Umuteramakofe w’Umufaransa na Reggie White, Umunyamerika wari ukomeye mu guconga ruhago.

2006: Gerald Ford, Perezida wa 38 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND