Iki ni igitekerezo cyatangajwe n’urubuga NotJustOk, rukaba rwatoranyije album eshanu nk'izakunzwe kurusha izindi mu mwaka wa 2024.
Afrobeats, umuziki uri kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki ku isi hose, wabaye ku isonga mu 2024, ndetse abahanzi banyuranye bakomeje kwerekana impano zabo n'ubuhanga mu kuririmba no guhanga. Indirimbo zikubiye kuri izi album zabo zarakunzwe cyane.
Mu myanya ya mbere, "Born in the Wild" ya Tems yahize izindi album, ikomeje kugenda ikundwa cyane no kuba iy’icyitegererezo muri muzika ya Afurika. Tems, umwe mu bahanzi bazwi cyane ku isi, yerekanye ko ari umuyobozi w'umuziki wa Afurika muri 2024.
"TYIY 21" ya Ayra Starr nayo ni album ikomeje guca ibintu, ikaba ikomeje kugera ku mitima y’abafana kubera indirimbo zayo zikomeje gukundwa n'abatari bake.
Rema na album ye "HEis", na Victony muri album ye "Stubborn", bakomeje gutera imbere, bakaba barigaruriye imitima y’abakunzi ba Afrobeats kuva muri Afrika kugera ku ruhando rw'isi nk'abahanzi bakomeje kugaragaza ubudasa bwabo n'abandi.
Homeless ya Llona, nubwo ari album nshya, nayo imaze iminsi ikora ku mutima wa benshi. Iyi album yamukoreye impinduka muri muzika ituma abantu benshi bamenya izina rye.
Uyu mwaka wa 2024 wagaragarijwemo impano z'abahanzi benshi ba Afrobeats, ndetse ibi bigaragaza ko uyu mwihariko w'umuziki wa Afurika uzakomeza gutera imbere no k'urwego rw'isi.
Abahanzi bo mu gihugu cya Nigeria berekanye umurava no gukorana hagati yabo, bikaba byarateje imbere muzika ya Afrika ku buryo indirimbo nyinshi zikunzwe hirya no hino ku Isi hataburamo iy'umunya-Niheria.
Urutonde rw'izo album 5 zakunzwe cyane mu 2024:
1. Born in the Wild ya Tems
2. TYIY 21 ya Ayra Starr
3. HEis ya Rema
4. Stubborn ya Victony
5. Homeless ya Llona
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO