Kigali

Nyarugenge: Antoine Cardinal Kambanda yasangiye Noheli n'abatishoboye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:26/12/2024 11:31
0


Tariki ya 25 Ukuboza 2024, mu birori byo kwizihiza unsi mukuru wa Noheli, Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yasangiye Noheli n’abatishoboye bagera kuri 350 bo mu Karere ka Nyarugenge, mu gikorwa cy’inkunga no kwiyubakira umuryango.



Nk'uko byatangajwe ku rukuta rwa x rwa Arikidiyosezi ya Kigali, mu birori by’umunsi Mukuru wa Noheli byabereye i Nyarugenge, abaturage basangiye ifunguro ry’amahoro, biyumvamo urukundo, kandi bagaragaza ibyishimo mu gihe cy’uyu munsi mukuru. Ibi birori byari byateguwe hagamijwe gufasha no gushyigikira abaturage batishoboye muri iki gihe cy’ibiruhuko.

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko uyu munsi wa Noheli ari igihe cyo kugaragariza abandi urukundo n’ubufasha, aho abantu bose bakwiriye gufatanya mu guteza imbere no gushyigikira abababaye. Yashimye abitabiriye iyi gahunda, abasaba gukomeza gufasha bagenzi babo no kwita ku bibazo by’abakeneye ubufasha.

Ibi biri mu rwego rwo kugaragaza umuco w’urukundo no gufasha abatishoboye, hagamijwe kubaka sosiyete ifite ubumwe n’ubufatanye. Gahunda nk’izi zigaragaza ubumuntu n’urukundo.

Arikiyesipikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yasangiye Noheli n'abatishoboye b'i Nyarugenge mu birori byo kwizihiza Noheli 


Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND