Kigali

Israel Mbonyi yavuze ku mukobwa byavuzwe ko babyaranye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/12/2024 7:41
0


Bwa mbere Israel Mbonyi yicaye imbere y'ibyuma bifata amajwi n'amashusho, yumvikanishije ko yakuze ku buryo atasuka amarira kubera ibintu bimuvugwaho mu bihe bitandukanye.



Yabibwiye itangazamakuru saa Saba z'ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024, ni nyuma yo gukora igitaramo yise "Icyambu 3". 

Cyabereye muri BK Arena, kandi cyitabiriwe n'abantu barenga ibihumbi 10 barimo abayobozi mu nzego Nkuru z'igihugu, ndetse n'ababyeyi be.

Yakoze iki gitaramo ari ko mu gihe ku mbuga nkoranyambaga, hari hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko afite umukobwa yateye inda, ndetse ko babyaranye.

Ni inkuru zavuzwe cyane mu minsi itanu ishize, ku buryo byavugwaga ko yahuriye n'uyu mukobwa i Kigali muri Rebero.

Ariko nta jwi cyangwa se amashusho yigeze ajya hanze, y'uyu mukobwa yemeza ko yabyaranye na Israel Mbonyi.

Israel yumvikanishije ko imyaka 10 ishize ari mu muziki, yanyuze muri byinshi kandi ashima ko Imana yabaye mu ruhande rwe.

Ahera aha avuga ko amaze kubona byinshi, ku buryo ibivugwa muri iki gihe bitatuma umutima uhagarara.

Yavuze ati "Maze gukura! Njyewe ntabwo nkiri umwana wo kurizwa n'akantu kose gatambutse. Icyaba ari cyo cyose. Nkunda Imana... Igihe ni cyiza kuko gisobanura ibintu byose. Uko igihe kigenda ibintu birisobanura. Ibintu nka biriya ni ibintu by'abana."

Hejuru y'ibi, Israel Mbonyi yavuze ko ashima Imana kuko ibitaramo ategura byitabirwa.

Yavuze ko yifata nk'umuhanzi ukizamuka, ari nayo mpamvu ahora ashyira imbaraga mu bikorwa bye, ndetse yifuza ko na nyuma y'ubu buzima haba hari ibihangano bizakomeza gusohoka.

Mu 2022 ni bwo Israel Mbonyi yatangije ibi bitaramo ngaruka mwaka yise ‘Icyambu’. Icyo gihe yanditse amateka avuguruye aba umuhanzi wa mbere w’umunyarwanda wabashije kuzuza inyubako ya BK Arena.

Amateka yongeye kwisubiramo mu 2023 ubwo yataramiraga abasaga ibihumbi 10 mu gitaramo yakoreye muri BK Arena, ku wa 25 Ukuboza-Yongera kuzuza iyi nyubako.

Ni kimwe mu bitaramo biba bitegerejwe buri mwaka, ahanini hashingiwe ku rukumbuzi baba bafitiye uyu muhanzi buri mwaka, binyuze mu bikorwa bye.

Muri uyu mwaka, Israel Mbonyicyambu [Israel Mbonyi] yashyize imbere gukorera ibitaramo mu bihugu byo mu mahanga, kandi hose yahavuye yaciye agahigo bitewe n’ibihumbi by’abantu bamushyigikiraga.

Yakoreye ibitaramo muri Uganda no muri Kenya. Ndetse, ari kwitegura gukorera gusoreza umwaka muri Kenya.

Ushingiye ku mibare y’abakurikira ibihangano bye, ubu ni we nimero ya mbere mu bahanzi bo mu Rwanda ukurikirwa cyane (Cyangwa se ufite Subscribers benshi) ku rubuga rwa Youtube, aho yageze ku bantu Miliyoni 1.44.

Ni umwanya yakuyeho Meddy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikindi, ni uko Israel Mbonyi muri iki gihe ashyize imbere gukora ibihangano bye mu rurimi rw’Igiswahili, byatumye umubare munini w’abakunzi be ukomeza kwiyongera cyane cyane muri Kenya. 

Ibi bituma ibitaramo bye akorera muri BK Arena bititabirwa n’Abanyarwanda gusa, kuko haba harimo n’umubare munini w’abo mu Burundi, muri Uganda, Kenya, Tanzania n’ahandi banyuzwe n’inganzo ye mu bihe bitandukanye.

Ubwo yakoraga igitaramo nk’iki mu 2022 yagihuje no kumurika Album ye ‘Nk’umusirikare’ iriho indirimbo zabiciye muri icyo gihe, ndetse yanahisemo kujya kuyimurikira Abanyarwanda batuye mu Bubiligi mu gitaramo cyabaye ku wa Nyakanga 2024.

Yanifashishije indirimbo zigize iyi Album mu gitaramo yakoreye i London mu Bwongereza ubwo yaririmba mu bitarane by’iminsi ibiri byari byateguwe na Women Foundation Ministries, icyo gihe yahuriye ku rubyiniro n’abarimo Aime Uwimana.

Israel Mbonyi yatangaje ko yizera mu gihe cy'Imana, ku buryo n'ibivugwa bizagera aho bigasobanuka, buri wese akamenya ukuri 

Israel Mbonyi yumvikanishije ko ibyavuzwe y'uko yabyaranye n'umukobwa nta kuri kurimo, kandi ko atakiri umwana ku buryo arizwa n’ibivuzwe kuri we 

Israel Mbonyi yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2024, mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Noheli   


Kanda hano ubashe kureba Amafoto yaranze igitaramo cya Israel Mbonyi

AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND