Kigali

Ibyo ukwiye kumenya kuri René na Tracy bazayobora igitaramo ‘Joyous Celebration Live in Kigali’

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:26/12/2024 16:11
0


René Patrick na Tracy Agasaro basanzwe ari umuryango w’umugore n’umugabo ariko banaherutse kwiyemeza gukorana umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana nk’itsinda, ni bo bahawe kuyobora igitaramo itsinda rya Joyous Celebration ryitegura gukorera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.



Couple ya René Patrick na Tracy Agasaro, ni imwe mu ma couple akunzwe cyane hano mu Rwanda. Iyi couple ntisiba kugaragariza abantu ko yakundanye urw’ukuri, cyane cyane ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zikurikirwa n’umubare munini.

Aba bombi, bakunze gutumirwa ahantu hatandukanye bakavuga ku nkuru y’urukundo rwabo, uko bahuye n’uko babanye, bagahamya ko byose ari umugambi w’Imana.

Ku wa 29 Ukuboza 2023, René Patrick na Tracy batumiwe mu gitaramo cyitwa ‘Kainos’ gifatwa nk’icya mbere gikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana i Burundi.

Muri nzeri 2023, ni bwo René Patrick yari yinjije ku mugaragaro mu muziki umugore we, Tracy Agasaro, usanzwe ari umunyamakuru wa RBA kuri televiziyo yayo ya kabiri izwi nka KC2.

Aba bombi bari basanzwe baririmbana mu bitaramo bitandukanye ariko bari batarashyira hanze indirimbo bahuriyemo, muri Nzeri 2023 basohoye iyitwa “Jehovah’’ iba iya mbere bari bahuriyemo, irakundwa bikomeye ndetse kugeza ubu ni yo itumye izina ryabo ryambuka umupaka.

Uyu munsi, Rene na Tracy bamaze gushyira hanze indirimbo eshatu ari zo 'Jehovah' bahereyeho, 'Niryubahwe,' ndetse n'iyo baheruka gushyira hanze bise 'Imirimo yawe (irivugira).'

Muri uyu mwaka ku ya 5 Gicurasi, Tracy Agasaro yayoboye igitaramo gikomeye umuramyi Chryso Ndasingwa yamurikiyemo Album yise 'Wahozeho,' na cyo cyabereye muri BK Arena. 

Kuwa 25 Ugushyingo 2022, Tracy yayoboye igitaramo gikomeye cy'itsinda Hillsong London, cyabereye i Kigali muri BK Arena. Ni igitaramo cya kabiri iri tsinda ryari rikoreye mu Rwanda, aba baramyi bakaba barafatanyije na Aime Uwimana ndetse na Benjamin Dube.

René Patrick yambitse impeta umukunzi we Agasaro tariki 17 Nyakanga 2020. Ku wa 4 Ukuboza mu mwaka wa 2021 ni bwo Tracy Agasaro yemeranije kubana akaramata na Rene Patrick umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho bahamije isezerano ryo kuzabana akaramata imbere y’Imana n’abantu muruhame bose babireba.

Agasaro iyo avuga ku rukundo rwe na René Patrick, avuga ko yamenyanye na René Patrick ubwo yari amubonye mu materaniro yo kuramya no guhimbaza Imana.

Ati “Nari nsanzwe ndi umufana we, ntabwo yari azi ko mufana ariko igihe kiravuga, yaje kubimenya. Twakundanye ndi umufana we cyane uretse ko n’ubu nzahora mufana, icya mbere nubaha ni uko azi, anubaha uwo ari kuramya.”

Uyu munyamakuru avuga ko ikintu cyatumye aba umufana wa René Patrick kijyanye n’uburyo akoresha iyo aramya Imana.

Ati: “Ni umuhanzi uririmba arangamiye izina ry’uwo aramya, ni cyo kintu cyankuruye ndavuga nti 'uyu niwe muhanzi nkunda'.”

Abajijwe uko biba byifashe iyo uwari umufana abaye umukunzi w’umuhanzi yafanaga, yaragize ati: “Byose ni imigambi y’Imana.’’

Tracy Agasaro ni umwe banyamakurukazi bakunzwe by'umwihariko kuri Televiziyo akorera ya KC2 akaba n'umwe mu bashyushyarugambakazi beza bagiye bayobora ibirori binyuranye. Mu birori bya vuba harimo Bianca Fashion Hub na Rwanda Gospel Live Star mu ifungurwa ryayo ku mugaragaro.

Ni mu gihe Rene Patrick wamaze kuba umugabo we, yamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho akunzwe cyane mu yitwa 'Arankunda' na 'Ni Byiza'. Uretse kuririmba kandi Rene Patrick ni umwanditsi mwiza w'indirimbo.

Aba bombi bagiye kuyobora ‘Joyous Celebration Live in Kigali,’ mu gihe bizihiza isabukuru y’imyaka itatu bamaze barushinze. 

Imyaka itanu bamaranye, ni imyaka banatanzemo umusanzu ukomeye ku Itorero rya Kristo dore ko Rene Patrick ari mu baramyi bayobora kuramya no guhimbaza Imana muri Grace Room Ministry, mu gihe Tracy Agasaro aba ari muri Women Foundation Ministries.

Tariki 29 Ukuboza 2024, ni umunsi w'amateka mu muziki wa Gospel mu Rwanda kuko ari bwo itsinda Joyous Celebration ryo muri Afrika y'Epfo rizataramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu gitaramo gikomeye cyateguwe na Sion Communications na Zaburi Nshya Events.

Iki gitaramo kizabera muri BK Arena ndetse ab'inkwakuzi bageze kure bagura amatike. Amatike ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga kuri www.ticqet.rw ndetse ushobora no guhamagara nimero za telefone: 0787500113 bakakuzanira itike aho uherereye. Amatike kandi ari kuboneka kuri Camellia zose ndetse na Samsung 250 zose.

Kwinjira muri iki gitaramo cy'amateka biroroshye kuko itike ya macye ari 7,000 Frw, itike ya Bronze iragura 15,000 Frw, itike ya Gold iragura 25,000 Frw, itike ya Silver iragura 30,000 Frw, itike ya Platinum iragura 40,000 Frw naho muri VVIP ni ukwishyura 50,000 Frw. Ukurikije uburyo abantu banyotewe cyane, amatike ashobora gushira vuba.

Igitaramo Joyous Celebration bazakorera mu Rwanda kiri mu bitaramo bikomeye 6 bagiye gukora mu mpera za 2024. Ni ibitaramo bise "Joyous Celebration 28 Summer Tour" bizaherekeza umwaka uyu mwaka.

Joyous celebration ni itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ribarizwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo, ryatangiye umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 1994.

Iri tsinda ryatangijwe n'abaramyi batatu ari bo; Lindelani Mkhize, Jabu Hlongwane na Mthunzi Namba. Muri Mata 2011, ni bwo Joyous Celebration yatangiye ivugabutumwa rizenguruka mu bice bitandukanye baryita 'My gift to you,' ryakozwe iminsi itandatu.

Tariki 2 Werurwe 2015, Joyous Celebration bashyize hanze Album Volume ya 19 bise 'Back to the Cross.' Iyi album yanaje ku mwanya wa mbere muri Afrika y'Epfo mu byumweru bibiri bikurikiranye, ndetse igurisha kopi zirenga 51.271, bituma iza ku mwanya wa mbere mu bihembo byiswe South Africa Music Awards.

Tariki 29 Kamena 2018, Joyous Celebration yatangiye ivugabutumwa ry’iminsi itanu yise 'Joyous 22 All for You Tour,' barikorera muri Midburg, Mpumalanga, Times Square Arena i Tshwane basoreza muri Gauteng.

Joyous Celebration yahawe ibihembo byinshi bitandukanye mu myaka yatambutse. Nko mu bihembo byitwa South Africa Music Award, Joyous celebration yagiye yitabira mu myaka ya za 2002, 2003, 2004, 2005, aho hose yagiye yegukana igihembo nk'itsinda ryakoze album nziza.

Ibi byasubiriye mu 2008 na 2009, nuko muri 2013, 2014 na 2015 Joyous Celebration yongera guhembwa nk'abacuruje DVD nyinshi, ndetse mu 2018 na 2019 biharira ibikombe byinshi bya Gospel byatangiwe muri Afurika y'Epfo.

Nanone mu 2000 no mu 2001, iri tsinda na bwo ryaciye agahigo mu bihembo byiswe Metro FM Music Awards. Hari ibindi bihembo byiswe Crown Gospel Awards, Joyous yegukanye mu 2008 na 2009.

Ibindi bihembo byatanzwe bizwi nka 'One Gospel Awards' iri tsinda ryegukanye mu 2007 na 2008, maze mu 2013 rihita rihabwa ikindi gihembo cya 'Africa Gospel Music Award.'

Ibihembo Joyous Celebration yatwaye ni byinshi kuko ni itsinda ry’ibigwi mu ivugabutumwa ku Isi, bijyanye n'uko ari rimwe mu matsinda macye abarizwa ku mugabane wa Afurika yasinyanye amasezerano na Studio ya Universal Motown Records y’Abanyamerika.

Joyous Celebration ni itsinda ry’abanyamuziki ryakoranye na Sony Music mbere y’uko mu 2021 batangira gukorana na Universal Music hamwe na Motown Gospel.

Iri tsinda rikunzwe bikomeye mu muziki wa Gospel muri Afrika, rimaze gukorera muri studio album umunani zisanga izindi icyenda bakoze mu buryo bwa Live, ndetse uyu munsi rigizwe n’abaririmbyi barenga 45.

Mu ndirimbo zabo zikunzwe cyane, harimo iyitwa 'Bekani Ithemba,' 'Alikho Lelifana,' 'Awesome is your name,' ''I Am the winner,' 'Who Am I,' 'Wenzile,' 'Wakhazimula,' 'Tambira Jehova,' 'Iyo Calvari' n'izindi nyinshi zagiye zirebwa na za miliyoni kuri YouTube.


Tracy Agasaro na Rene Patrick nibo bazayobora igitaramo Joyous Celebration bagiye gukorera muri BK Arena


Ni abaramyi bakomeye bamaze gukorana indirimbo 3

Basanzwe batumirwa mu bitaramo binturanye bagahembura imitima ya benshi

Tracy Agasaro aherutse kuyobora igitaramo Chryso Ndasingwa yamurikiyemo Album

Tracy Agasaro afatwa nk'umushyushyarugamba wa mbere mu bikorwa bya Gospel, hano yari ariyoboye igitaramo cya Hillsong London

Bagiye kuyobora iki gitaramo mu gihe bishimira imyaka itatu ishize barushinze

Ni igitaramo kitezweho gufasha abakristo gusoza neza umwaka wa 2024 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND