Kigali

Bruce Melodie, Bwiza na Bull Dogg mu bahize abandi muri IMA Awards 2024 yatewe inkunga na SKOL

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/12/2024 16:32
0


Bruce Melodie yabaye umuhanzi w'umwaka, naho Bwiza aba umuhanzikazi w'umwaka mu bihembo ngarukamwaka bya ‘Isango na Muzika Awards 2024’ [IMA Awards] bitegurwa na Radio Isango Star.



Kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024, hatanzwe ibihembo bya Isango na Muzika Awards [IMA 2024] mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali muri Kigali Convention Centre [KCC]. Ibi bihembo bitanzwe ku nshuro ya gatanu, bikaba bihabwa abahanzi n'abanyamuziki baba baritwaye neza mu mwaka mu rwego rwo gushima akazi gakomeye baba barakoze.

IMA Awards 2024 yatewe inkunga n'ibigo binyuranye birimo Uruganda rwa SKOL rumaze kuba ubukombe mu kwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye. Ibi bihembo byatanzwe mu birori by'agatangaza byaryohejwe cyane n'imyambarire y'abahanzi n'ababiyoboye barimo Tessy wa Isango Star wagaragaye mu ikanzu ndende y'umweru igaragaza ikimero.

Mu byamamare byitabiriye ibi birori bikomeye mu muziki nyarwanda harimo Anita Pendo ukorera Kiss Fm, Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman, Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya, Umutoniwase Nadine ukina muri filime Umturanyi, Bull Dogg, Riderman, Alex Muyoboke, Ruti Joel, Might Popo, Kevin Kade, Jado Castar;

Claude Kabengera wakoze ku Isango Star, Mike Karangwa nawe wakoze ku Isango Star, David Bayingana, umukinnyi wa filime Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge, umukinnyi wa filime Nsabimana Eric uzwi nka Dogiteri Nsabii, Umuvugizi w'umujyi wa Kigali, Emma Claudine, Israel Mbonyi, Riderman n'abandi bahanzi bahawe ibihembo.

Ibihembo byamukuru muri IMA Awards biba ari bibiri ari byo umuhanzi w'umwaka ndetse n'umuhanzikazi w'umwaka. Muri IMA 2024, Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce Melodie yatwaye igihembo cy'umuhanzi w'umwaka (Best Male Artist) naho Bwiza Emerance uzwi nka Bwiza ahabwa igikombe cy'umuhanzikazi w'umwaka (Best Female Artist).

Bruce Melodie yatwaye iki gihembo ahigitse The Ben, Bull Dogg na Chriss Eazy bahataniraga iki gihembo. Ni mu gihe Bwiza yagitwaye ahigitse Alyn Sano, Ariel Wayz na France Mpundu. Bwiza atwaye iki gihembo yikurikiranya kuko no mu 2023 yari yabaye umuhanzikazi w'umwaka, icyo gihe Israel Mbonyi akaba ari we wabaye umuhanzi w'umwaka.

Mu cyiciro cy'umuhanzi mushya w'umwaka muri IMA 2024 (Best New Artist), umuraperi Zeo Trap niwe wegukanye igikombe ahigitse Q.D, Chiboo na Kenny Edwin. Iki gihembo cyari gisanganywe Yago Pondat wacyegukanye mu mwaka wa 2023.

Umuhanzi mwiza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Best Gospel Artist) yabayeIsrael Mbonyi umaze kuzuza BK Area inshuro ebyiri yikurikanya, akaba yari ahatanye naChryso Ndasingwa wakoze amateka muri uyu mwaka akuzuza BK Arena mu gitaramo cye cya mbere, Vestine & Dorcus na Ben & Chance.

Muri IMA 2024, Igihembo cya Album y'umwaka (Best Album) cyegukanywe na Album "Icyumba cy'Amategeko" ya Riderman na Bull Dogg, ikaba yari ihatanye na "Full Moon" ya Bushali, "Ganza" y'umuraperi Kivumbi, "Live and die" y'umuraperi Papa Cyangwe.

Indirimbo "Jugumila" ya Dj Phil Peter Ft Chris Eazy & Kevin Kade yegukanye igihembo cy'indirimbo y'umwaka (Best Song of the year). Yacyegukabye ihigitse "Wait" ya Kivumbi, "Molomita" ya Gad ft Nel Ngabo & Keny Sol, "Sikosa" ya Kevin Kade ft The Ben & Element, ndetse na "Ahazaza" ya Bwiza.

Igihembo cy'Indirimbo yahuriwemo n'abahanzi barenze umwe (Best Collaboration) cyegukanywe na "Jugumila" Dj Phil Peter Ft Chris Eazy & Kevin Kade, ikaba yahigitse "Molomita" ya Gad ft Nel Ngabo & Keny Sol. "Sikosa" ya Kevin Kade ft The Ben & Element, ndetse na "Puta" ya Bull Dogg.

Umuraperi w'umwaka yabaye Bull Dogg, akaba yari ahatanye na Riderman, Bushali na Zeo Trap. Umuproducer mwiza w'indirimbo z'amajwi yabaye Element, akaba yahigitse Prince Kiiz, Muriroo na Loader. Ni mu gihe umuproducer mwiza w'indirimbo z'amashusho (Best Video Director) yabayeFayzo, ahigitse Gad, Sammy Switch na Isimbi Nailla.

Mu cyiciro cy'Umuhanzi/Itsinda bakora muzika mu njyana Gakondo (Best Culture Act),Ruti Joel yegukanye igikombe, agitwara abo yari ahatanye nabo ari bo Cyusa Ibrahim, Inyamibwa na Impakanizi. Muri IMA 2023, Itorero Inyamibwa ni bo begukanye iki gihembo.

SKOL yashimiwe cyane ku bw'inkunga yayo muri ibi bihembo dore ko yari umuterankunga w'imena muri ibi bihembo bya Isango na Muzika Awards 2024. Umunyamakuru Kavukire Alex wa Isango Star uri mu itsinda ryateguye ibi bihembo yavuze ko bashimira cyane SKOL yabanye nabo muri uru rugendo rwageze mu Turere dutandukanye tw'igihugu. 

Yagize ati: “Twashimiye cyane uruhare SKOL yagize mu guha umunezero Abanyarwanda bakurikira Isango na Muzika Awards, twagendanye mu bice bitandukanye kuko badufashije mu bitaramo bitandatu twakoze.”

Menya uko ibihembo bya IMA Awards 2024 byatanzwe ku bahanzi n'abanyamuziki bitwaye neza mu 2024:

Best Male Artist of the Year – Bruce Melodie

Best Female Artist of the Year – Bwiza Yatsinze

Best New Artist of the Year– Zeo Trap

Best Gospel Artist of the Year– Israel Mbonyi

Best Album of the Yeear – Icyumba cy’Amategeko

Song of the Year – Jugumila – Dj Phil Peter ft Chris Eazy & Kevin Kade

Best Collaboration of the Year – Jugumila – Dj Phil Peter ft Chris Eazy & Kevin Kade

Best Hip Hop Artist of the Year– Bull Dogg

Best Music Producer of the Year– Element

Best Video Director of the Year – Fayzo

Best Culture Act of the Year– Ruti Joel

Abanyamakuru ba Isango Star Shimwayezu Cedric na Amanda Bahenda nibo bayoboye gahunda yo guca kuri Red Carpet


Album "Icyumba cy'Amategeko" ya Rideman na Bull Dogg yaciye impaka yegukana igikombe cya Album y'umwaka


Ruti Joel ubwo yashyikirizwaga igikombe cy'umuhanzi mwiza mu njyana Gakondo


"Jugumira" yegukanye ibihembo bibiri muri IMA 2024


Munyanshoza Dieudonne yahawe igihembo cyihariye cy'umuhanzi w'ibihe byose


Musengamana Beatha waririmbye "Azabatsinda Kagame" yahawe ishimwe


Abaraperi baciye impaka; Bull Dogg yabaye umuraperi w'umwaka, naho Zeo Trap aba umuhanzi mushya w'umwaka


Zeo Trap yahize abahanzi bose bashya mu bihembo bya IMA 2024


Zeo Trap yikomanze mu gatuza nyuma yo kwegukana igihembo cy'umuhanzi mushya


Umukozi w'Imana Israel Mbonyi uvoma inganzo muri Bibiliya yegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza wa Gospel


Nta cyaka ku bitabiriye ibi birori kuko bateguriwe ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye bya SKOL


Igihembo cy'umuntu wari wambaye neza muri IMA 2024 iyo gitangwa gishobora kuba cyari kwegukanwa n'umunyamakuru Tessy

Umuyobozi wa Isango Star itanga ibihembo bya IMA ni umwe mu bitabiriye ibi birori


Umunyamakuru Tessy wa Isango Star yaserutse mu mwambaro udasanzwe

Indirimbo "Jugumila" ya Phil Peter, Chris Eazy na Kavin Kade yabaye indirimbo y'umwaka

Riderman na Bull Dogg ni bamwe mu bitabiriye IMA ndetse batahana n'igikombe


Ni ku nshuro ya gatanu hatanzwe ibihembo bya Isango na Muzika Awards bitegurwa na Isango Star


AMAFOTO: ISANGO STAR & IGIHE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND