Kigali

Perezida Kagame yasabye ko siporo yaba ubucuruzi ikabyara amikoro

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/12/2024 13:26
0


Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame yasabye abayobozi bashya muri Minisiteri ya Siporo barangajwe imbere na Nelly Mukazayire kubyaza amikoro siporo ikaba ubucuruzi.



Ibi yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi batatu baheruka guhabwa imirimo mishya muri Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere taliki ya 23 Ukuboza 2024.

Perezida Kagame yasabye abayobozi bagiye mu nshingano ko mu nshingano zabo hagombaga kwiyongeramo gushaka amikoro. Yagize ati "Rero mwebwe abagiye mu rwego rwo gukorera Guverinoma mumenye ngo muje mu nshingano mwambwiye, mwemeye, muzi ariko muri izo nshingano niba batababwiye hiyongeremo gushaka amikoro".

Yakomeje avuga ko ibyo bagerageza gukora muri siporo ari ukugira ibyo igeza ku bantu harimo n'amikoro akaba ari nayo ntego dore ko hari n'ibikorwa remezo bigenda byubakwa. Yagize ati "Abo muri siporo, siporo ibyo tugerageza gukora ni ukugira ngo siporo mu byo n'ubundi igeza ku bantu havemo n'amikoro.

Ubu siporo ni ubucuruzi bushingiye ku mpano mu Banyarwanda cyangwa se mu bandi ahandi. Izo mpano rero hari uburyo zicuruzwa, hari uburyo zivamo amikoro. Niyo ntego yacu, niyo mpamvu hariho bimwe twashoboye gushyira mu buryo;

Kubaka ibikorwa remezo bifasha muri siporo kugira ngo abo bantu benshi, abanyarwanda benshi bagire uwo mwanya hari n'ibindi byinshi byagiye byubakwa no mu turere n'ahandi bigenda byubakwa".

Yakomeje agira ati: "Siporo rero ifite byinshi igeza ku bantu harimo n'amikoro, abakora muri Minisiteri y'Imari birumvikana ntabwo ari ukujya kubara arimo gusa ahubwo no kumenya aho aturuka tugashobora gutubura imari itugeraho mu buryo buzwi twashakisha, duhora dushakisha iteka ryose. Gushakisha uko yinjira ukanagena uko asohoka kugira ngo cyane cyane aho ava hagende hiyongera." 

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Nelly Mukazayire wagizwe Minisitiri wa Siporo, asimbuye Nyirishema Richard wari kuri uwo mwanya kuva muri Kanama 2024; 

Rwego Ngarambe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri ya Siporo umwanya ushyizweho bwa mbere kuva iyo minisiteri yashingwa, na Godfrey Kabera wagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta asimbuye Richard Tusabe.


Perezida Kagame yasabye ko siporo yaba ubucuruzi ikabyara amikoro 


Rwego Ngarambe, Nelly Mukazayire na Godfrey Kabera barahiriye inshingano nshya bahawe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND