Kigali

Adrien Nkubana ntabwo yaba ari mu nzira zisohoka muri Rayon Sports?

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/12/2024 9:16
0


Adrien Nkubana wari umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi (DAF) muri Rayon Sports yahinduriwe inshingano agirwa ushinzwe ikoranabuhanga ryo kwandikisha abakinnyi (Transfer Matching System Manager).



Kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2024 ni bwo Perezida w'umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée mu nama yahuje ubuyobozi n'abahagarariye 'Fan Clubs' yatangaje ko Nkubana Adrien atakiri umukozi ushinzwe Imari n'Ubutegetsi muri Rayon Sports ahubwo yagizwe ushinzwe ikoranahanga ryo kwandikishq abakinnyi (Transfer Matching system Manager).

Kuki yavuye kuri uwo mwanya?

Nyuma yuko tariki ya 16 Ukwakira 2024 hatowe abayobozi bashya muri Rayon Sports, bayobowe na Paul Muvunyi nka Perezida w'Urwego rw'Ikirenga na Twagirayezu Thadee nka Perezida w'umuryango w'ikipe ya Rayon Sports hari impinduka zabayeho mu bakozi basanzwe b'iyi kipe.

Twagirayezu Thadée yavuze ko nyuma yo kujya ku buyobozi basanze bamwe mu bakozi baramaze gusezera mu nshingano aho yagize ati: "Nyuma yuko dutorewe kuyobora Rayon Sports twasanze bamwe mu bakozi barimo uwari umunyamabanga Namenye Patrick bamaze gutanga ibaruwa isezera, nyuma na Nkubana Adrien 'DAF' yatubwiye ko ashaka kugenda ariko nyuma y'ibiganiro twagiranye yemera kuhaguma."

Nyuma yuko Nkubana Adrien abisabwe yemeye kuguma muri Rayon Sports ariko uyu mugabo usanzwe uzwiho gufasha abakinnyi cyangwa abandi bakozi ba Rayon Sports mu gihe bahuye n'ibibazo by'amikoro (amafaranga) cyangwa ibindi akabaha amafaranga mbere yo guhabwa umushahara wabo bakazayakatwa bahembwe,  yaje gutungurwa nuko ubuyobozi bumubwiye ko atemerewe kurekura amafaranga ayo ari yo yose mu gihe komite nyobozi itabigizemo uruhare.

Ibi byababaje Adrien ndetse yumva ko nyuma yo kumwambura inshingano zo gucunga imari n'ubutegetsi yaba ntacyo akivuze muri izo nshingano.

Nyuma y'ibi uyu mugabo yongeye gushaka ko yatandukana na Rayon Sports ariko ubuyobozi bwo bwanga kumutakaza burundu buhitamo kumuha inshingano z'umukozi ushinzwe ikoranabuhanga ryo kwandikisha abakinnyi dore ko asanzwe ari n'umwe mu babifitemo ubuhanga mu Rwanda.

Ibi byatumye habaho ibiganiro Nkubana Adrien yemera kugabanya umushahara ava ku 700.000 agera ku 300.000 by'amafaranga y'u Rwanda.

Ubusanzwe iyi gahunda yo kwandikisha abakinnyi muri za FIFA ikorwa kabiri mu mwaka w'imikino, mbere yuko umwaka w'imikino utangira (Transfer window market) no mu kwezi kwa Mutarama (nyuma yaho imikino ibanza irangiye). 

Ibi bisobanuye ko Nkubana Adrien afite inshingano nke muri Rayon Sports kuko yari asanzwe yitabira akazi kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu ariko ubu azajya ajyayo byibuze iminsi 2 cyangwa 3 mu cyumweru nk'uko Perezida yabyemereye abitabiriye inama.

Amakuru agera kuri InyaRwanda yemeza ko Ubuyobozi bwa Rayon Sports butashatse kugaragaza ko buri guhindura zimwe mu nzego z'ubuyozi bw'ikipe ariko ko ari yo nzira.

Nkubana Adrien yahinduriwe inshingano muri Rayon Sports 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND