Kigali

Denzel Washington yabatijwe ku mugaragaro

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/12/2024 8:35
0


Denzel Washington, umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye ku Isi, yatangaje benshi ubwo yafataga icyemezo gikomeye cyo kubatizwa ku mugaragaro, ashimangira ukwemera kwe mu buzima bushya bwo gukurikira Kristo.



Uyu muhango wabaye mu bwiyoroshye buherekejwe n'urukundo, aho Denzel yagaragaje ibyishimo no guharanira gutangira ubuzima bushya bwuzuye ibyiringiro. Yavuze ko iki cyari igihe gikomeye cyo kwiyegurira Imana, ndetse yemeza ko gutera intambwe yo kwihana no kuyoboka inzira y’ukuri ari ingenzi cyane mu buzima bwe nk'uko bitangazwa na People.com dukesha iyi nkuru.

Denzel Washington, uzwi cyane kubera filime z'uruhererekane zamenyekanye nka Training Day na The Equalizer, yagarutse ku buryo ubuzima bwe bwari bwuzuye gushakisha icyerekezo, ariko ubu akaba yaremeye ko Imana ari yo yonyine ifite igisubizo. Yagize ati: "Ni igihe cyo gusaba imbabazi ku byaha byose no kuyitangira umutima wanjye wose."

Uyu muhango wabaye umwanya wo kongera gutekereza ku buzima, aho yasabye imbabazi z’ibyaha bye byose yakoze, agaragaza ko intambwe nshya yafashe ari iy’ukuri kandi yatekerejweho neza. Yongeye gushishikariza abandi kudashyira imbere ubukire cyangwa izina rikomeye, ahubwo bakibanda ku kumenya Imana no kuyikurikira.

Denzel yashimangiye ko kubatizwa ari ikimenyetso cy’urugendo rushya mu kwizera, anahamya ko kumenya Imana byamuhaye umucyo n’ibyiringiro bishya. Umuryango we, inshuti, ndetse n’abafana be bakomeje kumushyigikira, bishimira icyemezo cye cyo gukomeza urugendo rw’ubuzima bwo kwizera no gukorera Imana.

Uyu muhango ni isomo ryerekana ko mu buzima, igihe cyose umuntu ashobora gufata icyemezo cyo kwiyegurira Imana, bikaba intangiriro y’ubuzima bushya bwuzuye amahoro n’ibyiringiro.

Ni umwe mu bagabo  bafite izina rikomeye i Hollywood 


Umwanditsi: NKUSI Germain






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND