Kigali

Bazaza ari 49: Impamvu udakwiriye kubura muri "Joyous Celebration Live in Kigali" muri BK Arena

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/12/2024 8:14
0


Abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda bari kwicinya icyara kubera igitaramo cy'akataraboneka bateguriwe cyitwa "Joyous Celebration Live in Kigali" kizabafasha gusoza neza umwaka wa 2024 bari mu busabane n'Imana.



Tariki 29 Ukuboza 2024, ni umunsi w'amateka mu muziki wa Gospel mu Rwanda kuko ari bwo itsinda Joyous Celebration ryo muri Afrika y'Epfo rizataramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu gitaramo gikomeye cyateguwe na Sion Communications na Zaburi Nshya Events.

Iki gitaramo kizabera muri BK Arena ndetse ab'inkwakuzi bageze kure bagura amatike. Amatike ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga kuri www.ticqet.rw ndetse ushobora no guhamagara nimero za telefone: 0787500113 bakakuzanira itike aho uherereye. Amatike kandi ari kuboneka kuri Camellia zose ndetse na Samsung 250 zose.

Kwinjira muri iki gitaramo cy'amateka biroroshye kuko itike ya macye ari 7,000 Frw, itike ya Bronze iragura 15,000 Frw, itike ya Gold iragura 25,000 Frw, itike ya Silver iragura 30,000 Frw, itike ya Platinum iragura 40,000 Frw naho muri VVIP ni ukwishyura 50,000 Frw. Ukurikije uburyo abantu banyotewe cyane, amatike ashobora gushira vuba.

InyaRwanda igiye kukugezaho impamvu 7 z'ingenzi udakwiriye kubura muri iki gitaramo:

1.     Hazaza aba Joyous Celebration bagera kuri 49

Hari abumvaga hazaza abaririmbyi bato [Junior] muri Joyous Celebration cyangwa se hakaza nk'abaririmbyi batanu. InyaRwanda yamenye ko hazaza itsinda rigari cyane ryiteguye gufasha Abaturarwanda bose gusoza umwaka wa 2024 bari mu mwuka w'amashimwe gusa gusa.

2.  Ni Korali y’ibigwi bihambaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku mugabane wa Afurika

Iri tsinda riri mu arambye mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu kuririmba cyane ko imyaka igiye kuba hafi 30.

Ni itsinda ryashinzwe mu 1994, kuri ubu rikaba rimaze gukorera muri studio album umunani zisanga izindi icyenda bakoze mu buryo bwa Live.

Muri album zose bakoze, iri tsinda rifite zimwe mu ndirimbo z’ibihe byose zirimo Yesu Wena UnguMhlobo, Hallelujah Nkateko, Ndenzel’ Uncedo Hymn 377, Bhekani Ujehovah, Wenzile.

‘Joyous Celebration’ ni itsinda ry’abanyamuziki ryakoranye na Sony Music mbere y’uko mu 2021 batangira gukorana na Universal Music hamwe na Motown Gospel.

3.     Hazacurangwa umuziki wa Full Live

Mu gitaramo "Joyous Celebration Live in Kigali," indirimbo zose zizacurangwa imbonankubone, maze abakunze indirimbo zabo zigiye zitandukanye bafatanye na bo guhimbaza Imana. Bizaba ari uburyohe kuririmbana n'aba baririmbyi b'ibyamamare muri Afrika indirimbo zabo zomoye imitima ya benshi.

4.    Ni ubwa mbere bazaba bataramiye mu Rwanda, ni amahirwe adakwiye guterwa inyoni

Aya si amahirwe asanzwe kuri buri Munyarwanda wese by'umwihariko ukunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Mu byiza Imana yagiriye u Rwanda muri uyu mwaka, wongereho no kuba rwaratoranijwe mu bihugu Joyous Celebration izataramiramo mu bitaramo bitiriye Album yabo nshya kuko ni umugisha udasanzwe buri wese adakwiye gucikwa.

5.  Gentil Misigaro waherukaga igitaramo mu Rwanda mu myaka 5 ishize azongera gutaramira Abanyarwanda

Gentil Misigaro amaze kwamamara mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo. Izina rye rihetse inganzo yavubutsemo ubutumwa bwaruhuye imitima ya benshi binyuze mu bihangano biryoheye ugutwi.

Uyu muramyi akunzwe cyane mu ndirimbo: 'Biratungana', 'Buri munsi' yakoranye na Adrien Misigaro, 'Umbereye maso' yakoranye na Nice Ndatabaye, n'izindi zijyana benshi mu Mwuka. Ni umuhanzi ufite izina rikomeye cyane mu muziki wa Gospel yaba mu Rwanda no muri Diaspora nyarwanda. 

Tariki 10 Werurwe 2019 ni bwo yaherukaga gukorera igitaramo cy'amateka mu Rwanda, cyakurikiwe n'ubukwe bwe na Rhoda Mugiraneza.

Ubwo yemezaga amakuru y’uko agiye kongera gutaramira mu Rwanda, Gentil yagize ati: “Yesu ashimwe Kigali! Ni Gentil Misigaro, ni byo koko ndifuza kwemeza ko nzaba ndi i Kigali tariki 29 z’ukwezi kwa 12. Ni muri BK Arena, mu gitaramo cya Joyous Celebration. Muzaze tubane, ndabakumbuye kandi nishimiye kuzabana namwe, tukaramya Imana tukayihimbaza. Muzaze muri benshi, tuzagira ibihe bidasanzwe.”

6.   Impanuro za Apostle Masasu uzabwiriza muri iki gitaramo, ni inyamibwa

Umushumba Mukuru w’Amatorero ya Evangelical Restoration Church, Apôtre Joshua Masasu Ndagijimana, niwe wemejwe nk'umuvugabutumwa mu gitaramo cyiswe ‘Joyous Celebration Live in Kigali Concert’ kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ukuboza 2024. Ni umugisha udasanzwe ku bazitabira iki gitaramo kuko bazumva impanuro ze.

Apôtre Masasu ni we watangije itorero Evangelical Restoration Church, itorero ryagize uruhare runini mu isanamitima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Iri torero, kugeza ubu rifite insengero zirenga 60 ku isi, zose zikaba ziyoborwa na Apôtre Joshua Masasu.

7.     Bazaririmba indirimbo zabo zimenyerewe cyane mu Rwanda 

Ntabwo ari kwa kundi ujya mu gitaramo ugasanga urarya iminwa kuko nta ndirimbo n'imwe uzi mu zateguwe. Joyous Celebration ifite indirimbo nyinshi zagiye zikundwa cyane ndetse zigasubirwamo n'abaramyi ndetse n'amakorali yo mu Rwanda ku buryo abazitabira igitaramo "Joyous Celebration Live in Kigali" batazicwa n'irungu ahubwo bazaryoherwa ubudasigaza. Muri izo ndirimbo harimo iyitwa ‘Iyo Calvari,’ ‘Tambira Jehova,’ n’izindi nyinshi zagiye zihindurwa no mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Joyous Celebration itegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyiswe "Joyous Celebration Live in Kigali". Iki gitaramo cyateguwe na Sion Communication na Zaburi Nshya Events, kizaba tariki 29 Ukuboza 2024, muri BK Arena. Alarm Ministries iri mu bazaririmba muri iki gitaramo.

Igitaramo Joyous Celebration bazakorera mu Rwanda kiri mu bitaramo bikomeye 6 bagiye gukora mu mpera za 2024. Ni ibitaramo bise "Joyous Celebration 28 Summer Tour" bizaherekeza umwaka uyu mwaka.

Joyous celebration ni itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ribarizwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo, ryatangiye umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 1994.

Iri tsinda ryatangijwe n'abaramyi batatu ari bo; Lindelani Mkhize, Jabu Hlongwane na Mthunzi Namba. Muri Mata 2011, ni bwo Joyous Celebration yatangiye ivugabutumwa rizenguruka mu bice bitandukanye baryita 'My gift to you,' ryakozwe iminsi itandatu.

Tariki 2 Werurwe 2015, Joyous Celebration bashyize hanze Album Volume ya 19 bise 'Back to the Cross.' Iyi album yanaje ku mwanya wa mbere muri Afrika y'Epfo mu byumweru bibiri bikurikiranye, ndetse igurisha kopi zirenga 51.271, bituma iza ku mwanya wa mbere mu bihembo byiswe South Africa Music Awards.

Tariki 29 Kamena 2018, Joyous Celebration yatangiye ivugabutumwa ry’iminsi itanu yise 'Joyous 22 All for You Tour,' barikorera muri Midburg, Mpumalanga, Times Square Arena i Tshwane basoreza muri Gauteng.

Joyous Celebration yahawe ibihembo byinshi bitandukanye mu myaka yatambutse. Nko mu bihembo byitwa South Africa Music Award, Joyous celebration yagiye yitabira mu myaka ya za 2002, 2003, 2004, 2005, aho hose yagiye yegukana igihembo nk'itsinda ryakoze album nziza.

Ibi byasubiriye mu 2008 na 2009, nuko muri 2013, 2014 na 2015 Joyous Celebration yongera guhembwa nk'abacuruje DVD nyinshi, ndetse mu 2018 na 2019 biharira ibikombe byinshi bya Gospel byatangiwe muri Afurika y'Epfo.

Nanone mu 2000 no mu 2001, iri tsinda na bwo ryaciye agahigo mu bihembo byiswe Metro FM Music Awards. Hari ibindi bihembo byiswe Crown Gospel Awards, Joyous yegukanye mu 2008 na 2009.

Ibindi bihembo byatanzwe bizwi nka 'One Gospel Awards' iri tsinda ryegukanye mu 2007 na 2008, maze mu 2013 rihita rihabwa ikindi gihembo cya 'Africa Gospel Music Award.'

Ibihembo Joyous Celebration yatwaye ni byinshi kuko ni itsinda ry’ibigwi mu ivugabutumwa ku Isi, bijyanye n'uko ari rimwe mu matsinda macye abarizwa ku mugabane wa Afurika yasinyanye amasezerano na Studio ya Universal Motown Records y’Abanyamerika.

Joyous Celebration ni itsinda ry’abanyamuziki ryakoranye na Sony Music mbere y’uko mu 2021 batangira gukorana na Universal Music hamwe na Motown Gospel.

Iri tsinda rikunzwe bikomeye mu muziki wa Gospel muri Afrika, rimaze gukorera muri studio album umunani zisanga izindi icyenda bakoze mu buryo bwa Live, ndetse uyu munsi rigizwe n’abaririmbyi barenga 45.

Mu ndirimbo zabo zikunzwe cyane, harimo iyitwa 'Bekani Ithemba,' 'Alikho Lelifana,' 'Awesome is your name,' ''I Am the winner,' 'Who Am I,' 'Wenzile,' 'Wakhazimula,' 'Tambira Jehova,' 'Iyo Calvari' n'izindi nyinshi zagiye zirebwa na za miliyoni kuri YouTube.

Joyous Celebration itegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyiswe "Joyous Celebration Live in Kigali". Iki gitaramo cyateguwe na Sion Communication na Zaburi Nshya Events, kizaba tariki 29 Ukuboza 2024, muri BK Arena. Alarm Ministries iri mu bazaririmba muri iki gitaramo.

Igitaramo Joyous Celebration bazakorera mu Rwanda kiri mu bitaramo bikomeye 6 bagiye gukora mu mpera za 2024. Ni ibitaramo bise "Joyous Celebration 28 Summer Tour" bizaherekeza umwaka uyu mwaka.

Tariki 07 Ukuboza aba baririmbyi bo muri Afrika y'Epfo bazataramira muri Kimberly; tariki 15 Ukuboza bataramire muri Johanesburg muri Rhema Bible Church; tariki 16 Ukuboza bataramire muri Mafikeng muri Mbatho Convention Center;

Tariki 20 Ukuboza aba baririmbyi bazataramira muri Malawi mu Mujyi wa Lilongwe muri Bingu International Conventional Centre; tariki 29 Ukuboza bataramire mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali muri BK Arena, naho tariki 31 Ukuboza bataramire muri Mayine (Durban) muri ICC. 


Itsinda ry'abaramyi bahuriye muri 'Joyous Celebration' rimaze kugwiza ibigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana rigiye gutaramira i Kigali


Joyous Celebration bagiye gutaramira mu Rwanda


Uruhererekane rw'ibitaramo Joyous Celebration bagiye gukora mu mpera z'uyu mwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND