Kigali

Abapilote babiri b’Ingabo z’Amerika barokotse nyuma yo kurasirwa mu Nyanja Itukura

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/12/2024 9:20
0


Houthi kuri ubu bari mu bushyamirane bukomeye na Guverinoma ya Yemen, ishyigikiwe n’umutwe w’ingabo za koalisiyo z’Abanya-Arabiya Sawudite n’abandi bafatanyabikorwa barimo Amerika.



Abapilote babiri b’Ingabo z’Amerika barokotse nyuma yo kuraswa mu ndege yabo yo mu bwoko bwa F/A-18 Super Hornet mu ijoro ryo ku Cyumweru mu Nyanja Itukura, mu kirego kivugwaho kuba ari “Friendly Fire” cyangwa kuraswa mu buryo bw’impanuka n’ingabo zabo bwite, nk’uko bitangazwa na Centcom. 

Ingabo za Amerika zatangaje ko ibi byabaye mu gihe zari mu bikorwa byo kugaba ibitero ku mutwe wa Houthi mu gihugu cya Yemen. Ibi bitero byakozwe nyuma y’uko abarwanyi b’uyu mutwe bagabye ibitero by’ibisasu kuri Tel Aviv muri Isiraheli. 

 

Nubwo aba bapilote barokotse, umwe muri bo yagize ibikomere byoroheje. Uyu mwuka mubi werekanye akaga gashobora kugwirira ingabo ziri muri aka karere, ahakomeje kuvugwa ibikorwa byo guhungabanya ubucuruzi mu Nyanja Itukura n’inyeshyamba za Houthi zishyigikiwe na Iran.  

Centcom yatangaje ko ingabo ziri kuri USS Gettysburg, bukaba ari bumwe mu bwato bukuru bwa USS Harry S. Truman, ari zo zakoresheje ibisasu byarashe iyo ndege ku mpanuka. Ibi byose byabaye nyuma y’uko Houthi barashe drones n’ibisasu byerekeza ku bwato bw’abanyaburayi n’abanyamerika. 

Ingabo za Amerika kandi zashimangiye ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, zagabye ibitero muri Sanaa umurwa mukuru wa Yemen no mu nkengero za Hodeida mu gihugu cya Yemen, ahari ibigo bikomeye birimo ububiko bw’ibisasu n’ibikorwa by’imiyoborere by’uyu mutwe. 

 

Uyu mwuka mubi ukomeje kwiyongera, mu gihe ibikorwa by’umutwe wa Houthi bikomeje gutera impungenge mu karere nyuma yo gukuraho ubutegetsi bwa yemen bakaba harivanzemo Amerika mukurwanya uyu mutwe. 

Houthi ni iki?

Houthi ni umutwe w’inyeshyamba zishyigikiwe na Iran, ukorera cyane cyane mu majyaruguru ya Yemen. Uyu mutwe uzwi ku izina ryawo ryuzuye Ansar Allah (Abashyigikiye Imana), ukomoka mu idini ry’Abayisilamu b’Abashia-Zaydi. Watangiye mu myaka ya 1990 nk’ishyirahamwe ry’imyemerere ariko waje kuvamo umutwe wa gisirikare uharanira guhirika ubutegetsi bwa Yemen. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND