Elon Musk, , akomeje kugaragaza impungenge ku itegeko rishya rya Online Safety Act ryashyizweho mu Bwongereza mu 2023. Iri tegeko riteganya ko ibigo by’imbuga nkoranyambaga bizajya bicibwa amande angana na 10% by’umusaruro wabyo ku rwego rw’Isi, bitewe no gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma cyangwa amagambo abiba urwango.
Elon Musk, umuherwe nyiri Tesla, SpaceX, na X (yahoze ari Twitter) mu 2012, yashimye cyane u Bwongereza, avuga ko abukunda cyane. Ariko muri iyi minsi, amagambo ye yagaragaje impaka nyinshi, aho atangiye kunenga bikomeye imiyoborere y'iki gihugu.
Yavuze ko intambara y'imbere mu gihugu idashobora kwirindwa kandi ko u Bwongereza burimo gukomeza kuba Leta ya gisoviyeti.Ibi yabivuze mu biganiro yagiranye n’abayobozi b’amashyaka arwanya ubutegetsi, nka Nigel Farage wa Reform UK.
Mu kwezi kwa Kanama 2024, yagarutse ku mvururu zabaye mu mujyi wa Southport, aho yifashishije urubuga rwa X akwirakwiza amakuru mpimbano avuga ko Minisitiri w’Intebe Sir Keir Starmer ashaka kubaka ibigo byo gufungiramo abigaragambya ku birwa bya Falklands. Ibi byateje impaka no gukangurira abayobozi kwitondera amakuru akwirakwizwa.
Prof. Andrew Chadwick, umuhanga mu itumanaho rya politiki, asobanura ko impamvu Elon Musk arwanya Online Safety Act ari uko iri tegeko rishobora guteza igihombo ku bigo by’imbuga nkoranyambaga, cyane ko bishobora guhura n'amande akomeye ku makosa yo gukwirakwiza amakuru y'ibinyoma.
Musk yerekana impungenge ku miyoborere y’u Bwongereza, ariko hari abibaza niba ibyo akora ari ugukora ku nyungu rusange cyangwa ari uburyo bwo kurengera inyungu ze bwite mu bucuruzi nk'uko bitangazwa na BBC.
TUYIHIMITMA Irene
TANGA IGITECYEREZO