Sudan y’Epfo n’u Rwanda ni ibihugu bidakanganye mu mupira w’amaguru, gusa kuri iki Cyumweru birakina bishaka itike ya CHAN, aho bamwe mu bakinnyi babyo bitezweho guhangana bikomeye cyane.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza, Amavubi y’u Rwanda arakina umukino ukomeye na Bright Stars ya Sudani y’Epfo kuri Juba International Stadium. Uyu mukino ni uwa mbere mu mikino ibiri izagena ikipe izajya mu gikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) 2024.
Ikipe ya Sudani y’Epfo yasezereye
Kenya ku ntsinzi ya 3-1 mu cyiciro cya mbere cy’amajonjora, mu gihe Amavubi
nayo yasezereye Djibouti ku ntsinzi y’ibitego 3-1. Ubu amakipe yombi araza
guhatana ashaka itike yo gukina CHAN, igikombe gihatanirwa n’abakinnyi bakinira
amakipe yabo imbere mu bihugu.
Bamwe mu
bakinnyi bitezweho guhangana
Ezibon
Malish ashobora guhangana na Claude Niyomugabo:
Ezibon Malish, rutahizamu w’iburyo ukinira Jamus FC muri Sudani y’Epfo, ni umwe
mu bakinnyi b’impano ikomeye kuko ubwo bakuragamo Kenya, yatsinze igitego mu
mukino ubanza w’amajonjora. Ku rundi ruhande aramutse akinnye yaba afashwe na Claude Niyomugabo, myugariro w’ibumoso
w’Amavubi, umaze kuba inkingi ya mwamba mu bwugarizi ibumoso.
Johanna
Paulino ahanganye na Clement Niyigena:
Johanna Paulino, rutahizamu wa Sudani y’Epfo, yigaragaje mu mukino uheruka wa
AFCON aho yatsinze Uganda. Uyu mukinnyi aramutse abanje mu kibuga yaba
ahanganye na Clement Niyigena, myugariro w'Amavubi ufite ubunararibonye bwo
guhagarika abataka bakomeye. Aba bombi bafite byinshi byo kwerekana muri uyu
mukino mu gihe bagira amahirwe yo guhurira mu kibuga.
Arsene
Tuyisenge na Atir Thomas: Arsene Tuyisenge, rutahizamu w’Amavubi
wahoze akina ku ruhande ahindurwa umukinnyi ukina nka rutahizamu. Aramutse
abanje mu kibuga yaba ahanganye na Atir Thomas, myugariro wa Sudani y’Epfo
ufite imyaka 37. Nubwo Thomas afite ubunararibonye, ashobora kugorwa n’imbaraga
n’umuvuduko wa Tuyisenge Arsene amaze iminsi agaragaza mu ikipe ya APR FC
akinira.
Kevin
Muhire na Peter Chol: Mu kibuga hagati, Kevin Muhire,Kapiteni w’Amavubi, arahangana na Peter Chol, umukinnyi ukomeye muri Sudani
y’Epfo ufite amateka yo gukina imikino mpuzamahanga 41. Iyi ntambara yo hagati ishobora
kugaragaza umuhanga hagati yabomu bwenge bwinshi bahuriyeho bwo gucenga no kugora amakipe bahanganye.
Tito
Luckiir anyura ku ruhande rwa Gilbert Byiringiro:
Tito Luckiir, rutahizamu wa Sudani y’Epfo ukiri muto, araba ahanganye na
Gilbert Byiringiro mu gihe bombi baza kubanza mu kibuga, myugariro w’inyuma w'Amavubi. Luckiir yihariye mu kwihuta no guca ku bakinnyi b’inyuma, mu gihe
Byiringiro amaze kugaragaza ko afite ubuhanga bwo guhagarika abakinnyi nk’abo
ndetse nawe akaba akune kuzamukana imipira.
Kuri iki Cyumweru, haba abakunzi ba Sudani y'Epfo n’abakunzi b’u Rwanda, bategereje uyu mukino ugaragaramo ishyaka ryinshi ku mpande zombi.
Nubwo buri kipe
ifite intege zayo, ibizava mu mukino uza gukinwa kuri iki Cyumweru ndetse n’uzakinwa
ku itariki 28 Ukuboza, niwo uzagena igihugu kigifite mu biganza amahirwe yo
kujya muri CHAN.
Amavubi aracakirana na Sudani y'Epfo mu gushaka itike ya CHAN
TANGA IGITECYEREZO