Kigali

APR FC yemeje ko yongeye gusinyisha Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’ nyuma y'amezi ane ayivuyemo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/12/2024 11:20
0


Ikipe ya APR FC yemeje ko yongeye gusinyisha Umurundi Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’ , nyuma y'amezi ane atandukanye nayo kubera kutabona umwanya ubanzamo muri iyi kipe.



Iyi kipe yambara Umukara n'Umweru yabitangaje mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2024 ibinyujije ku rubuga rwayo.

APR FC yavuze ko uyu mukinnyi yiteguye gutangira imyitozo yitegura imikino iyi kipe ifite imbere ndetse akaba aniteguye gutanga umusanzu we mu ikipe.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati asubiye mu ikipe y'Ingabo z'igihugu nyuma y'uko yari yarayivuyemo mu kwezi kwa 8 muri uyu mwaka bitewe no kubura umwanya wo gukina nk'uko amakuru yabivugaga.

Yari yarayigezemo mu mpeshyi y'umwaka ushize dore ko ari nawe mukinnyi w'Umunyamahanga wa mbere APR FC yasinyishije nyuma y'uko yari ihinduye politiki yo gukinisha abanyarwanda gusa.

Mu mwaka w’imikino wa 2023/24 yarayifashije cyane ndetse begukana n’Igikombe cya Shampiyona ari na cyo cya mbere yari atwaye mu Rwanda.

Ibi bibaye nyuma y'uko muri APR FC habayeho impinduka mu buyobozi bwayo ndetse hakaba hamaze iminsi hanabaho impinduka mu bakozi bayo batandukanye.

Nshimirimana w’imyaka 24 yanyuze mu yandi makipe akomeye arimo Rukinzo FC y’i Burundi yavuyemo ajya muri Kiyovu Sports.

Ikipe ya APR FC izasubira mu kibuga ku itariki ya Kane Mutarama 2025 ikina n’ikipe ya Musanze FC mu mukino w’ikirarane uzabera kuri Stade Ubworoherane.

Nshimirimana Ismaël ’Pitchou' yongeye gusinyira APR FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND