Muri Israel , havumbuwe agasanduku k’amagufa kamaze imyaka 2,000, kanditseho izina rya Yakobo, mwene Yozefu na mwene se wa Yesu, bikaba byemezwa ko ari kimwe mu bimenyetso bifatika by’igihe cya Kristo. Aka gasanduku, kazwi nka Ossuary, kariho inyandiko yanditse mu cyarameyi igira iti: "Yakobo, mwene Yozefu, mwene se wa Yesu."
Agasanduku k’Amagufa Ka Yakobo, Mwene Se wa Yesu, Kaba Gashobora Kuba Ikimenyetso Gihambaye Cy’Igihe cya Kristo
Bitewe n’uko izina ryanditseho rihura n’iry’umuryango wa Yesu w’i Nazareti, benshi bakeka ko ako gasanduku kigeze kubikwamo amagufa ya Yakobo Umukiranutsi, umuyobozi wa mbere w’abakristo i Yerusalemu nyuma y’urupfu rwa Yesu.
Uyu munsi, ako gasanduku kagaragara mu imurikabikorwa ribera i Pullman Yards muri Atlanta, rikaba ririmo ibintu bisaga 350 by’amateka y’igihe cya Yesu.
Iyo byemerwa ko ari ukuri, aka gasanduku kaba kaba ikimenyetso cya mbere cya kera kigaragaza Yesu w’i Nazareti. Mu kinyejana cya mbere, Abayahudi bashyinguraga abapfuye mu buvumo, hanyuma amagufa yabo akagenda ashyirwa mu dusanduku twakozwe mu mazi n’ibikoresho bikomeye.
Gusa, bamwe mu bigisha imyemerere bafite impungenge z’uko bishobora kuba ari impimbano, cyane cyane abemera ko Mariya yakomeje kuba isugi iteka, bityo bagahakana ko Yesu yari afite abavandimwe ba hafi.
Bibiliya ivuga ku bavandimwe ba Yesu inshuro nyinshi:
Yakobo, Yuda, Simoni, na Yozesi. Yakobo ahamagarwa bwa mbere muri bo bose,
bikerekana ko yari mukuru muri barumuna be. Ariko kandi, Bibiliya inavuga ko
abavandimwe ba Yesu batemeraga ubutumwa bwe mu ntangiriro (Mariko 3:21).
Mu 2015, abashakashatsi bagerageje kwemeza niba ako
gasanduku kavumbuwe kari mu mva ya Talpiot, ahantu havumbuwe mu 1980 mu
majyepfo ya Yerusalemu. Iyo mva yari ifite andi masanduku atandatu, arimo
amazina ahuye n’ay’umuryango wa Yesu. Ubusesenguzi bwa kemikali bwagaragaje
ibimenyetso bihuje hagati y’ako gasanduku n’ibyo byavumbuwe mu mva.
Mu 2017, haje kugaragara urwandiko rw’imyaka 1,600 ruvuga kuri Yakobo mu buryo budasanzwe, rwitwa ‘Ibyahishuwe bya mbere bya Yakobo.’ Uru rwandiko rushimangira ko Yakobo ari mwene se wa Yesu, ariko rukabigaragaza mu buryo bw’umwuka kurusha umubiri. Uru rwandiko ni kimwe mu nyandiko za Nag Hammadi, zitwaga ko zihindura inyigisho z’ubukristu bwa kera, bityo zikagirwa "izibujijwe."
Nubwo amagufa yari mu gasanduku yaburiwe irengero, ibiganiro
ku kamaro k’aka gasanduku n’ubutumwa kagerageza gutanga biracyakomeje kugeza
n’uyu munsi.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO