Ishimwe Lamy umaze igihe gito mu muziki aho yatangiriye ku ndirimbo yise "Nzamusanga Mu Ijuru" ivuga ku buzima bw'umukristu wemera ko Kristu ari umwami n'umukiza mu buzima bwa buri munsi, kuri ubu yashyize hanze indirimbo "Yezu agiye gukiza" ikaba ije ikorera mu ngata "Roho w'Imana".
Ishimwe Lamy ni umusore w'umukristo Gatolika uri kubarizwa mu gihugu cya Philippines. Avuga ko yinjiye mu muziki kuko yashatse gukoresha impano yahawe n'Imana. Ati "Ninjiye mu muziki kuko nashatse gukoresha impano Imana yampaye nyifasha kogeza inkuru nziza binyuze mu muziki".
Intego ye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ni ukuzageza ubutumwa bwiza bwa Yezu Kristo aho Yezu azamushoboza hose". Ati "Ubu ntangiye urugendo rwa Gospel nshaka gukora biri professional, nkoresha impano Imana yampaye"
Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise "Yezu agiye gukiza". Ati: "Nayanditse ngira ngo ntange ubutumwa ko igihe kigeze ngo abantu bakire, bahinduke, bivugurure mu bukristo bwabo cyangwa se bave mu byaha kugira ngo Yezu abakize, kugira ngo Yezu atubohore, adukoreho, adukize indwara, intege nke kugira ngo tube abakristo bahamye".
"Roho w'Imana" ni yo ndirimbo yaherukaga gushyira hanze. Ni indirimbo ivuga ku buzima busanzwe bw'umukriso y'uko rimwe na rimwe umuntu ashaka gukora icyiza, ikibi kikamwitambika mbere, "ariyo mpamvu tugomba gusaba Roho Mutagatifi akatuyobora akaduha imbaraga zo gutsinda ibitugora mu buzima bwacu bwa gikristo."
Ishimwe Lamy umaze gukora indirimbo eshatu z'amajwi yabwiye inyaRwanda ko umwaka utaha wa 2025 azawukoramo ibikorwa binyurabye by'umwuziki, by'umwihariko akaba ateganya kuzakora amashusho y'indirimbo ze kandi ari ku rwego rwo hejuru, ati "Umwaka utaha ndateganya gukora video, ariko nkanakora indimbo zifite ireme".
Ishimwe Lamy yavuze ko umwaka wa 2025 azawukoramo ibikorwa bikomeye
REBA INDIRIMBO NSHYA "YEZU AGIYE GUKIZA" YA ISHIMWE LAMY
REBA INDIRIMBO "ROHO W'IMANA" YA ISHIMWE LAMY
TANGA IGITECYEREZO