Kigali

Seraphim Melodies yateguye ku nshuro ya 11 "Seraphim Day" itangirwamo amaraso ahabwa indembe

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/12/2024 22:02
0


Mu 2013 ni bwo Seraphim Melodies, Korari yo kuri AEBR Kacyiru yabimburiye abandi bose bakorera mu matorero n'amadini gutangiza ibikorwa byo gutanga amaraso ahabwa indembe. Mu mpera z'uyu mwaka nanone bongeye gutegura iki gikorwa ngarukamwaka kigiye kuba ku nshuro ya 11.



Iki gikorwa cyo gutanga amaraso cyatangiye mu gihe Seraphim Melodies iba yizihiza isabukuru yabo mu gikorwa bise Seraphim Day kiba buri mwaka taliki 24 Ukuboza. Muri icyo gihe bayizihiza mu ruhurirane rw'ibikorwa 3 by'ingenzi bisozwa n'igitaramo cyinjiza abantu muri Noheli - umunsi ukomeye ku bakristo aho baba bizihiza Ivuka rya Yesu Kristo.

Ibyo bikorwa ni ugutanga amaraso ahabwa indembe; Gusura abarwayi kwa muganga bareba bamwe mu bakeneye ayo maraso bakifatanya n'abo babahumuriza dore ko Noheli iba ibasanze mu bitaro, ndetse bakishyurira na bamwe badafite ubwishyu; bagakora n'igitaramo bashima Imana ku bw'ibyo iba yarabashoboje kikabera kuri AEBR Kacyiru. 

Muri iryo hishurirwa rero ryo gushima Imana batanga amaraso ahabwa indembe igikorwa cyagutse ku buryo ubu batayatanga gusa kuri Seraphim Day, ahubwo no mu mwaka hagati bakorana na RBC ikaza gufata amaraso. Ubu AEBR Kacyiru yabaye nayo Site itangirwaho amaraso.

Kuri ubu bagiye gukora gukora Seraphim Day ku nshuror ya 11. Bati "Tuboneyeho rero gukangurira abantu kuzaza kwifatanya na Seraphim Melodies n'abatangira amaraso kuri AEBR Kacyiru, kwitabira gutanga amaraso kuri iki Cyumweru tariki 22/12/2024 guhera saa tatu kuri AEBR Kacyiru, hafi ya MINAGRI".

Jean Claude Bakurikiza umukorerabushake akaba n'umukangurambaga w'icyo gikorwa cyo gutanga amaraso kuri AEBR Kacyiru, yabwiye inyaRwanda ko kuri iyi nshuro hazaba hari na Bus nini yabugenewe RBC yifashisha mu gutanga amaraso iyo bibaye ngombwa. Ati "Dutekereza ko ntawe uzayoba, izaba iparitse ku muhanda hagaragara iruhande rw'urusengero!".

Yanavuze ku gitaramo kizaba mu Ijoro rishyira Noheli ndetse n'igikorwa cyo gusura abarwayi. Ati "Mu rwego rwo gusangira Noheli n'abababaye, hateganijwe gusura abarwayi CHUK kuwa Kabiri tariki ya 24/12/2024 ndetse n'igitaramo kuri uwo munsi ku mugoroba guhera 17:00". 

Yavuze ko ku bijyanye n'igitaramo, Seraphim Melodies bazaba bari kumwe n'amakorari menshi ariko by'umwihariko Narada Worship Team iherutse gusohora indirimbo ziramya Imana nka "Sinicuza", "Umugaba" n'izindi, bakaba "biteguye kudufasha kwizihuza Noheli mu guhemburwa na Mwuka Wera".


Seraphim Melodies ubwo bashimirwaga muri Sifa Rewards ku bw'igikorwa cy'urukundo bakora buri mwaka cyo gutanga amaraso


Seraphim Melodies yongeye gutegura igikorwa cy'urukundo cyizwi nka Sraphim Melodies






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND