Abantu bafite ibyago byinshi byo kurwara bagomba kwirinda ahantu hateraniye abantu benshi mu minsi mikuru, kandi bagasaba ababasura gufata ingamba zidasanzwe zo kubarinda.
Mu bihe by’iminsi mikuru, ibikorwa biba byinshi. Abantu barasohoka, bagatumira inshuti n’imiryango, bakitabira ibirori, kandi bakomeza inshingano zabo z’akazi cyangwa iz’ubuzima bwa buri munsi.
Ibi byose byibutsa akamaro ko kugira ubudahangarwa bukomeye mu mubiri. Ni iyihe migenzo umuntu wese yakagombye kugira, nko kugira ibitotsi bihagije, gufata indyo yuzuye, no gukora siporo kenshi?
Ku rundi ruhande, ni iyihe migenzo abantu bagombye guhagarika kubera ingaruka mbi bigira ku budahangarwa bw’umubiri? CNN ducyesha iyi nkuru yaganiriye na Dr. Leana Wen ku bikwiriye gukorwa muri iyi minsi mikuru mu kongera ingufu z'umubiri.
CNN: Kuki ari ingenzi cyane kugira ubudahangarwa bw’umubiri bukomeye?
Dr. Leana Wen: Ubudahangarwa bukomeye bugabanya ibyago byo kurwara indwara zandura no kuremba. Ibi byongera kuba ingenzi cyane mu ndwara zimwe na zimwe zidakira.
Ubudahangarwa bushobora gutezwa imbere n’ibintu byinshi, bimwe muri byo bikaba biri mu bushobozi bwacu. Urugero, gufata inkingo ziteganyijwe byongera ubushobozi bwo kwirinda indwara zimwe na zimwe. Uretse inkingo, hari n’imyitwarire y’ubuzima ubushakashatsi bugaragaza ko ituma ubudahangarwa bw’umubiri bukora neza.
CNN: Ni iyihe migenzo abantu bagomba kugira ngo bazamure ubudahangarwa bw’umubiri?
Dr. Wen: Hari ibintu bitatu by’ingenzi abantu bagomba kwitaho:
1. Kuba uri maso mu mubiri: Siporo igabanya ibyago byo kurwara indwara zidakira nka diyabete, kanseri, n’indwara z’umutima. Nanone, siporo ikangura ubudahangarwa bw’umubiri. Nk’uko byagaragajwe na CDC, gukora siporo bishobora no kugabanya ibyago byo gupfa kubera gripa cyangwa umusonga.
2. Kugabanya kurya ibiryo byahinduwe cyane: Ibiryo byiswe “Junk foods” bikize ku binyabutabire byinshi nk’ibibungabunga ibiryo, ibyongera icyanga, n’ibihindura ibara.
Ibi biryo byagaragajwe ko byongera imyaka umuntu ashobora kumara ku isi ku kigero cy’iminsi irenga 10%. Ibyo kurya bikize ku binyamavuta no ku binyamasukari nabyo byangiza ubudahangarwa bw’umubiri.
3. Kuruhuka bihagije: Kutabona ibitotsi bihagije bigira ingaruka mbi ku mubiri. Niba ubonye amasaha ari munsi y’arindwi ku ijoro, uba uri mu byago byo kugira umuvuduko w’amaraso ukabije, diyabete n’umubyibuho ukabije.
CNN: Hari ibintu umuntu agomba kureka kugira ngo ubudahangarwa bwe buzamuke?
Dr. Wen: Yego. Iby’ingenzi ni ugutera itabi no kunywa inzoga nyinshi. Itabi rigira ingaruka mbi ku budahangarwa bw’umubiri, ariko bamwe mu bantu bareka kurinywa bashobora kugarura ingufu zabo. Nanone, abantu bagomba kwirinda kunywa inzoga nyinshi mu minsi mikuru.
CNN: Ese biracyashoboka gufata inkingo z’indwara z’ubuhumekero mu minsi ya vuba mbere y’uko abantu baterana?
Dr. Wen: Yego, gusa biba byiza gufata inkingo kare kuko umubiri ukeneye igihe kugira ngo ukore ubwirinzi. Ku bantu bazajya mu birori mu minsi mikuru, inkingo zaba zitaragira ingaruka zihamye, ariko ni ingenzi cyane kugira ngo umubiri wawe uhangane n’ibihe bikonje by’indwara z’ubuhumekero.
CNN: Ni izihe ngamba z’umutekano abantu bafite ibyago byinshi bagomba gufata mu gihe cy’iminsi mikuru?
Dr. Wen: Bafate ingamba zo kwirinda ahantu hateraniye abantu benshi no kwambara agapfukamunwa ka N95 mu gihe bagenze. Nanone, birakenewe gukora ibizamini byihuse bya Covid-19 mbere yo gusura abantu bafite ibyago byinshi.
Kugumana n’abawe byongera ibyishimo kandi bifasha umubiri wawe mu buryo bwiza.
Umwanditsi: Rose Mary Yadufashije
TANGA IGITECYEREZO