Harabura amasaha macye Ikigo gihuriza hamwe abashinzwe kwita ku bakozi mu bigo bitandukanye, People Matters Kigali-Rwanda, kigatanga ibihembo byiswe 'People Matters Awards' ku bigo bifata neza abakozi mu Rwanda.
Ni ibihembo byiswe ‘People
Matters Awards 2024’ bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere, ibirori byo kubitanga
bikaba biteganijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024,
kuri Four Points by Sheraton Hotel i Kigali.
Mu bigo bihataniye ibi
bihembo, harimo MTN Rwanda, Bank of Kigali, Rwanda Red Cross, Inteko y’Umuco,
Isibo Group Ltd, Kigali Marriott Hotel, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), BRD,
REG, MIFOTRA, BPR Bank, Four Points by Sheraton Kigali n’ibindi byinshi.
Mu kiganiro
n’itangazamakuru cyabaye ku wa 15 Ugushyingo 2024, ubuyobozi bwa People Matters
Kigali-Rwanda bwatangaje ko ibi bihembo bizaba biri mu byiciro icumi
bitandukanye.
Biteganyijwe ko buri
cyiciro haraza kuvamo ibigo bitatu byitwaye neza mu gufata neza abakozi babyo
mu 2024 ndetse no kugira inama ibigo uko byafata neza abakozi.
Si ibyo gusa kandi,
harahembwa n’ibigo bikizamuka byafashe neza abakozi ariko bitarengeje imyaka
ibiri bibayeho.
Muri ibi byiciro, harimo
icya ‘Best workplace for diversity & inclusion,’ ‘Best employee wellness
program,’ ‘Employee of the year,’ ‘Best work-life balance initiatives,’ ‘Best
workplace for women,’ ‘Employee development & training excellence,’
‘Outstanding employee benefits and compensation,’ ‘Innovation in HR practices,’
‘HR team of the year,’ ndetse n’icyiswe ‘Rising Star Award.’
Umuyobozi Mukuru wa
People Matters Kigali-Rwanda, Steven Murenzi avuga ko ari ngombwa gushimira
ibigo bifata neza abakozi, kuko iyo umukozi afashwe neza bituma akora akazi ke
yishimye kandi neza, ikigo kikabona umusaruro.
Ati: “Twaricaye hagati
yacu turavunga ngo ibigo byita ku bakozi gute? Ibifata neza abakozi babyo kuki
tutabishimira? Niho havuyemo rero igitekerezo cyo kuvuga ngo ibigo byita ku
bakozi reka nabyo tubishimire, nibwo bwa mbere bigeye kuba mu gihugu. Ubundi
habagaho ibindi bihembo bitandukanye ariko ntawashimiraga uwitaye kuri abo
bakozi. Iyo gahunda niyo tugambiriye, kandi niyo dushyize imbere”.
Ibigo bigiye guhembwa ni
ibyashoboye kugaragaza uko byitaye ku bakozi babyo muri uyu mwaka wa 2024.
Hasobanuwe ko iyo ibigo byitaweho n’abantu babikoramo bakitabwaho igihugu
cyatera imbere ntakabuza.
Dore uko ibigo bihatanye muri buri cyiciro:
Ibihembo biratangwa kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024 Saa Kumi n'Imwe z'umugoroba kuri Four Points By Sheraton Hotel i Kigali
Umuyobozi wa Pople Matters Kigali-Rwanda, Steven Murenzi yavuze ko ari ngombwa gushimira ibigo bifata neza abakozi kuko iyo umukozi afashwe neza abasha no gukora neza agatanga umusaruro
TANGA IGITECYEREZO