Kigali

Umusatsi wa Maradona n'umwambaro wa Ronaldo byabuze abaguzi mu cyamunara

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/12/2024 16:45
0


Umusatsi w'Umunyabigwi w'umupira w'amaguru, Diego Armando Maradona n'umwambaro wa Ronaldo Nazario yari yambaye ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi cyo mu 1998, byabuze abaguzi muri Cyamunara yabereye i Paris mu Bufaransa.



Nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne, uyu musatsi byari biteganyijwe ko uzagurishwa amafaranga ari hagati y'ibihumbi 35 na 50 by'Amayero mu gihe uyu mupira wa Ronaldo yari yambaye ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi cyo mu 1998 ubwo batsindwaga n'u Bufaransa wo wagombaga kugurishwa hagati y'ibihumbi 40 na 80 by'Amayero gusa birangira bibuze abaguzi.

Uyu musatsi wa Maradona ufite uburebure bwa sentimetero 4 nyuma yuko ubuze umuguzi wasubijwe nyirawo witwa Stefano Ceci wari inshuti y'uyu munyabigwi w'umupira w'amaguru.

Nubwo ibi byabuze abaguzi ariko muri Cyamunara y'ibintu bijyanye na siporo byarimo hari ibindi byaguzwe. Ibyatezwaga Cyamunara ni ibintu 212, bikaba byaguzwe ku kigero cya 80%.

Muri rusange byose hamwe byagurishijwe ibihumbi 400 by'Amayero bikaba byaguzwe n'abantu 17 bo mu bihugu bitandukanye.

Icyahenze cyane muri iyi Cyamunara yari yateguwe n'inzu ya Aguttes ni umukanda wari wambawe n'umukinnyi w'iteramakofe Evander Holyfield ubwo yakubitaga Mike Tyson mu 1996 aho waguzwe ibihumbi 78 by'Amayero ndetse n'umwambaro w'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza wari wambawe na Bobby Moore ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi wo mu 1970.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND