Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin yashimangiye imbaraga igisasu bakoze cyo mu bwoko bwa Oreshnik, abwira USA ko kugira ngo bamenye uburemere bwacyo ari uko yajya muri Ukraine, maze Abarusiya bakakibamishaho bakareba ko USA yabona imbaraga zo kukigobotora.
Perezida w'u Russia, Vladimir Putin, yongeye gushyira igitutu kuri USA ayihamagarira kugerageza guhangana n’ikoranabuhanga rihanitse ry'igisirikare cy'u Uburusiya.
Ibi
yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abaturage no mu nama n’itangazamakuru
yabaye mu ijoro rya tariki ya 19 Ukuboza, aho yagarutse ku gisasu gishya bakoze cyitwa
Oreshnik.
Putin yateye utwatsi ibivugwa n’abahanga bo mu Burengerazuba bavuga ko ibikoresho bya NATO bishobora gusenya iki gisasu giherutse guhungabanya Ukraine ndetse igasa n'isubiye inyuma mu ntambara.
Yagize ati: “Nibahitemo intego bajye muri Kyiv bahashyiremo ibikoresho byabo byo kwirwanaho mu kirere. Niba bahakana tuzabaraseho Oreshnik tuzarebe icyo bizatanga".
Aya magambo ya Putin yateye impaka mu batuye Isi, aho benshi bemeza ko ari uburyo bwo kwerekana ubushobozi bwa gisirikare mu gihe intambara yo muri Ukraine ikomeje kugorana.
Putin yifashishije iki kiganiro cyateguwe neza cyamaze amasaha arenga ane, avuga ko intambara yo muri Ukraine yatumye igihugu cye gikomera kurushaho mu buryo bwa gisirikare n’ubukungu.
Putin yashimangiye ko Ubusiya bwahindutse igihugu cyigenga mu buryo bwuzuye mu myaka ibiri cyangwa itatu ishize, avuga ko ibyo ari ishingiro ry’imbaraga zabwo z’iki gihe.
Yagize ati: “U Burusiya bwabaye igihugu gifite imbaraga nyinshi kuko bwabaye igihugu cyigenga ku
buryo bwuzuye.”
Ibi byatumye ashimangira ko ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine ari ingenzi mu gucunga inyungu z’igihugu, n’ubwo amahanga akomeje kwamagana intambara ye avuga ko idafite ishingiro."
Aya magambo ya Putin yerekana ko u Burusiya bukomeje guhangana no kwerekana ko budashobora kunyeganyezwa n’igitutu cya NATO n’ibihugu by’Uburengerazuba byakomeje gushyigikira Ukraine mu buryo bwa gisirikare n’ubukungu.
Ibi bishobora kongera umwuka mubi hagati y'u Burusiya n’ibyo bihugu, cyane cyane mu gihe ikibazo cy’ibisasu byihuta cyane nka Oreshnik gikomeje kuba ihurizo rikomeye ku mutekano w’isi.
Perezida Putin yasabye igisa n'imirwano kubera abo muri USA bahakanye ubushobozi bw'igisasu cya Oreshnik
TANGA IGITECYEREZO