Abategetsi b’u Bufaransa batangaje ko byibuze abantu 31 bapfuye naho abasaga 1,500 bagakomereka, muri bo abarenga 200 bakaba bafite ibikomere bikomeye nubwo imibare yatangajwe ishobora kuba ari mike.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yageze muri Mayotte ku wa Kane tariki ya 19 Ukuboza 2024, gufata mumugongo abagizwe ho ingaruka ninkubi yumuyaga nimvura by,ibasiye ikikirwa cyo mu Nyanja y’u Buhinde n'umuyaga wiswe Chido. Abategetsi b’u Bufaransa batangaje ko byibuze abantu 31 bapfuye naho abasaga 1,500 bagakomereka, muri bo abarenga 200 bakaba bafite ibikomere bikomeye.
“Mayotte yarasenyutse,” n'amagambo yakiriweho na Macron akigera ku kibuga cy’indege cya Dzaoudzi. Uwamwakiriye, umukozi w’umutekano Assane Haloi, yamubwiye ko abana bato nta mazi na amashanyarazi bafite kandi ko inzu zabo zasenyutse.
“Inzu zarasenyutse, nta mazi, nta biryo, nta mashanyarazi. Turara hanze twambaye ubusa, abana tubatwikira ibikoresho bike dufite kugira ngo tubone uko dusinzira,” Haloi yasabye ubufasha bwihuse.
Macron yahise ajya mu ndege ya kajugujugu (helicopter) kugira ngo arebe uko ibintu byangiritse, nyuma ajya ku bitaro byo mu murwa mukuru wa Mayotte, Mamoudzou, gusura abaganga n’abarwayi. Yanagenze mu gace kamwe k’amazu yasenyutse cyane.
Abategetsi b’u Bufaransa bemeje ko inzu nyinshi zasenyutse mu buryo bukomeye. Abaturage baturiye ibice bikennye cyane hafi ya Mamoudzou nibo babayeho nabi kurusha abandi. Benshi babuze amazu yabo, abandi babura inshuti zabo.
Hamidouni Nassirou, umubyeyi w’abana batanu, yavuze ko ubwo inkubi y’imvura yageraga aho atuye yahungiye mu nzu ye. Umuturanyi we yishwe n’inzu yamuguyeho ari kumwe n’abana be batandatu.
Hamidouni yavuze ko umubare w’abapfuye watangajwe udahuye n’uburemere bw’ibyo abaturage banyuzemo. Yagize ati: “Abantu 30 bapfuye ni bake ugereranyije n’ibyabaye. Ibibazo byari bikomeye cyane”.
Mayotte ni kamwe mu turere dukennye cyane tw’u Bufaransa, ikaba iherereye hagati y’inkengero z’Uburasirazuba bwa Afurika na Madagascar nk'uko tubicyesha France24.
Ubuyobozi bwavuze ko
ubwato bwa gisirikare buri mu nzira, bujyanye toni 180 z’ibikoresho
by’ubufasha. Abaturage benshi ntibigeze bakurikiza impuruza ku ngufu z’iki kiza
kuko bumvaga ko kidashobora kuba gikomeye.
Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO