Umuhanzi w’icyamamare Davido yongeye kugaragaza urukundo afitiye umukino wa Basketball ndetse n’abanya-Nigeria muri rusange, ubwo yemereraga guha ibikoresho ikipe ya "Dolphins Women’s Basketball Club" nyuma y’uko umwe mu bakinnyi bayo amwandikiye amusaba ubufasha.
Davido, uzwiho gufasha no kugaragaza urukundo mu buryo butandukanye cyane cyane ku batuye muri Nigeria, yashimangiye uwo muco we kuri uyu munsi. Ibi byaturutse ku butumwa yandikiwe na Jade Sola, umwe mu bakinnyi b’iyi kipe ikina muri shampiyona ya Basketball mu mujyi wa Lagos.
Mu butumwa bwe bwo ku itariki ya 9 Ukuboza 2024, Jade Sola yagize ati: “Nshuti David, nanditse ibi nizeye ko uzabibona ugafasha ubuzima bwanjye undeka nkaza muri PUMA Basketball. Nitwa Jade Sola, nkina Basketball muri Dolphins Women’s Basketball Club yo muri Lagos.
Ndi 'Shooting guard' kandi nanone nkanakina inyuma. Nabashije kukubona muri GOA (2021) ndetse no gufata amafoto hamwe nawe. Nzi neza ko ukunda Basketball kandi uri umufana ukomeye w’uyu mukino, niyo mpamvu nizeye ko uzatekereza ku busabe bwanjye. Ndakwinginze, ibi byaba bifite agaciro gakomeye ku buzima bwanjye ndetse n’umuryango wanjye.”
Nyuma yo kubona ubu butumwa, Davido anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter yasubije Jade agira ati: “Murakoze Jade, ku gukunda no kugaragaza urukundo rwawe mu mukino wa Basketball!”
Yakomeje agira ati: “Ibikoresho byose nkenerwa biri mu nzira. Yaba inkweto, imyambaro, buri kimwe cyose ukeneye kugira ngo ukomeze. Noheri nziza kuri wowe, Jade, uhereye kuri PUMA Nigeria ndetse n’itsinda rya 30BG.”
Ibi byagaragaje ko nubwo hari abahanzi bamwe bashinjwa kudafasha, Davido yerekanye itandukaniro n’urukundo afitiye abanyagihugu. Uyu muhanzi yagaragaje ko aho bishoboka hose yifuza gufasha no gushyigikira inzozi z’abandi, by’umwihariko abanya-Nigeria.
Davido yashimiwe igikorwa cy'urukundo yakozeUmwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO