Kigali

Perezida wa CAF agiye gusura ibihugu bizakira CHAN 2024

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/12/2024 18:08
0


Perezida w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku mugabane w'Afurika, CAF, Dr Patrice Motsepe agiye gusura ibihugu bizakira imikino ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo imbere (CHAN 2024).



Kuwa Kane taliki ya 18 Ugushyingo 2024 ni bwo Dr Patrice Motsepe atangirira urugendo rwe mu gihugu cya Tanzania mu kureba aho bageze bitegura kwakira iyi mikino ya CHAN 2024.

Bucyeye bwaho kuwa Gatanu taliki ya 20 Ukuboza ni bwo azajya i Nairobi mu gihugu cya Kenya ndetse na Kampala muri Uganda. Muri uru ruzindiko Dr Patrice Motsepe azahura n'abayobozi bakuru bo muri ibi bihugu n'abayobora umupira w'amaguru.

Azanasura kandi Stade 'iri kuvugururwa zizakira imikino ya CHAN 2024 ndetse n'ibibuga bizajya bikorerwaho imyitozo.

Uruzinduko rwa Dr Motsepe ruje nyuma y'uko n'ubundi mu minsi yashize intumwa za CAF zagiye kugenzura sitade zitandukanye, ibibuga by'imyitozo, amahoteri, ibibuga by’indege n’ibindi bizakoreshwa mu kwakira iyi mikino.

Ibi bigiye kuba mu gihe bivugwa ko igihugu cya Kenya gishobora kuba kititeguye neza aho kikirimo kiravugurura Stade bityo ko u Rwanda rushobora kugisimbura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND