RURA
Kigali

Muhire Kevin yavuze ko Fall Ngagne ariwe rutahizamu mwiza bakinanye, agenera ubutumwa Niyibizi Ramadhan wa APR FC

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:11/03/2025 19:27
0


Kapiteni wa Rayon Sports Muhire Kevina yatangaje ko Fall Ngagne ariwe rutahizamu mwiza bakinanye kuva yatangira guconga bruhago, agenera ubutumwa bukomeye Niyibizi Ramadhan wa APR FC wari wahanuye ko APR FC igomba gutsinda Rayon Sports ariko ntibibe.



Kuri uyu wa Kabiri itariki 11 Werurwe 2025 InyaRwanda yasuye Muhire Kevin aho asigaye yarafunguye akabari ka MK11 mu mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda kapiteni wa Rayon Sports Muhire Kevin yavuze ko kuba Rayon Sports yaravunikishije Fall Ngagne ari igihombo gikomeye cyane anavuga ko ari we rutahizamu mwiza yabonye kuva yatangira gukina ruhago amubona mu gihe gito bamaze gukinana.

Muhire Kevin yagize ati: “Fall Ngagne ni umwataka ufite ubuhanga abandi badafite mu Rwanda. Ni umukinnyi worohereza abamukina inyuma akakwigaragariza bidasabye ko aguhamagara uko agenda mu kibiga bituma abamukina inyuma bamubona.

“Ni amahirwe kuba twari dufite umwataka nka Fall Ngagne muri shampiyona ariko kandi ni igihombo kuba yaravunitse kuko ni umuntu bitagoranye guhuza nawe. Ikindi kibabaje ni uko yavunitse atageze ku ntego yari afite yo kuzuza ibitego 20 muri shampiyona.

Muhire Kevin yavuze ko mu bakinnyi bose bakinanye Fall Ngagne ariwe mwiza kurusha abandi. Ati “Ubundi hari ubwoko bwinshi bw’abataka. Hari abatsinda, abazi gusaba imipira ndetse n’abazi guhagarara neza ariko ibyo byose Fall Ngagne arabyujuje. Nakinanye na ba Diarra, Nkinana na ba Chaban Hussein, ba Kasirye ariko navuga ko umwataka wujuje ibisabwa byose ni Fall Ngagne.

Muhire Kevin kandi yasubije umukinnyi wa APR FC Niyibizi Ramadhan wari wavuze mbere y’umukino wahuje APR FC na Rayon Sports ko APR FC iramutse idatsinze Rayon sports byaba ari igihombo gikomeye, Maze kevin avuga ko mbere y’uko Ramadhan ajya kuvuga ayo magambo yari kubanza yamenya neza niba yari kubona umwanya wo gukina uwo mukino ngo abe ariwe uhindura ibyo yashakaga.

Kevin yakomeje agira ati “Kuba Ramadhan yavuga ko kudatsinda Rayon Sports ari igihombo kuri APR FC aribeshya ahubwo igihombo kiri kuri we kuko ntabwo akina ni umusimbura.

Iyo aza kubivuga akina byari kuba ari byiza kuko yabivuga azi neza ko najya mu kibuga azabigaragaza ko ibyo yavuze aribyo. Kuvuga ikintu udakina nicyo gihombo. Gusa icyo navuga twirinde gutangaza ahubwo ibikorwa aribyo biba byinshi kuko nta muntu wanzura uko umukino wa Derby urangira kuko ugera mu kibuga ibyo watekerezaga bigahinduka.

Ku cyumweru nibwo APR FC yacakiranye na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona ni umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa maze Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 43 maze APR FC iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 41.


Muhire Kevin yavuze ko gutakaza Fall Ngagne ari igihombo gikomeye ku ikipe ya Rayon Sports 


Muhire Kevin yavuze ko Fall Ngagne ariwe mukinnyi mwiza wataka bakinanye mu mateka

Muhire Kevin yageneye Ubutumwa bukomeye Niyibizi Ramadhan wa APR FC

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND