Rimwe mu matsinda afite amateka akomeye mu murimo w’ivugabutumwa kandi afasha benshi kwegerana n’Imana mu Rwanda, Alarm Ministries, rigiye kongera gukora ibidasanzwe mu nyubako ya BK Arena mu gitaramo cyiswe 'Joyous Celebration Live in Kigali Concert.'
Alarm Ministries iri mu
matsinda yashinzwe bwa mbere mu Rwanda, dore ko yashinzwe mu 1999. Yakoze
kandi ishyira ahagaragara indirimbo nyinshi ziri ku mitima ya benshi nka
‘Turakomeye’, ‘Songa Mbele’, ‘Hashimwe’, ‘Jehovah ushyizwe hejuru’ n’izindi
nyinshi.
Mu Rwanda hari amatsinda
atandukanye akunzwe mu muziki usingiza Imana aho twavugamo Gisubizo Ministries, Kingdom of God Ministries, True Promises Ministry,
USEI Ministries, n'andi, gusa iyo uvuze Alarm Ministries, benshi babyumva
kabiri dore ko yaboneye izuba amatsinda atari macye ya hano mu Rwanda
ukongeraho kuba yarakoze indirimbo zinyuranye zahembuye benshi.
Ikindi ni uko abaririmbyi
ba Alarm Ministries batanze umusanzu ukomeye mu yandi matsinda yaba mu kubagira
inama no mu kubabera urugero rwiza mu miririmbire.
Kugeza ubu, iri tsinda
rigizwe n’abanyamuryango basaga 100 barimo abaririmbyi n’abandi bakora imirimo
inyuranye mu murongo w’ivugabutumwa.
Mu 2019, iri tsinda
ryakoze igitaramo bise “20 Years Anniversary Celebration Live Concert” bizihiza
imyaka 20 yari ishize babonye izuba. Cyabereye mu ihema rya Kigali Cultural and
Exhibition Village [KCEV] hahoze hitwa Camp Kigali.
Ku wa 2 Ukwakira 2022
nabwo Alarm Ministries bakoreye igitaramo bise 'Alarm Sound Season 1' muri Camp
Kigali, mu rwego rwo guhimbaza Imana bataramana n'abakunzi babo nyuma y'imyaka
ibiri yari ishize y'icyorezo cya Covid-19 batabasha gutaramana nabo kubera
ingamba zagiye zikazwa hagamijwe kwirinda.
Mu mwaka ushize, umuramyi
Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo nka ‘Yezu wanjye’ n’izindi zihimbaza Imana
yagiye asubiramo, yiyambaje iri tsinda mu gitaramo cye cy mbere yise
‘Ibisingizo bya Nyiribiremwa,’ cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition
Village ahazwi nka Camp Kigali ku wa 20 Kanama 2023.
Alarm Ministries
batumbagirijwe izina binanyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka Songa Mbele,
Hariho impamvu, Hejuru y'Amajuru, Nzakomeza Nkwizere, Hashimwe, Goligota,
Hahiriwe Umuntu n'izindi zitandukanye.
Muri Kanama uyu mwaka,
iri tsinda ryizihije isabukuru y’imyaka 25 rimaze ritangiye umurimo
w’ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo, ryishimira ibyagezweho muri icyo gihe.
Ubwo bizihizaga iyi
sabukuru, Umunyamabanga wa Alarm Ministries, Gakunzi David yatangaje ko bashima
Imana yabanye na bo kuko bitari byoroshye bitewe n’imbogamizi zitandukanye
bahuye na zo muri urwo rugendo.
Ati “Umusaruro ni mwinshi
cyane twaragutse mu buryo bwose, abanyamuryango bariyongereye cyane kuko
twatangiye turi icyenda none ubu turi 168 ndetse Imana yaduhaye ubushobozi
budufasha kugera ku ntego zacu twari dufite zirimo n’ibikorwa tubasha kugenda
dutegura.”
Gakunzi yagaragaje ko
imbogamizi nyinshi bahuraga nazo zishingiye ku babacaga intege bagitangira
ariko ko babashije guhangana na zo ndetse kuri ubu bakaba bahagaze neza mu
muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Yagaragaje ko nyuma
y’imyaka 25 bagiha ikaze abifuza gufatanya na bo umurimo w’Ivugabutumwa cyane
ko bakira buri wese uturutse mu idini iryo ari ryo ryose kuko ari itsinda
ritegamiye ku idini runaka.
Yahishuye ko bashyize
imbere ibikorwa bitandukanye bigamije kwagura Ivugabutumwa rya bo birimo no
gutangiza Umuryango wa Alarm Ministries muri Amerika.
Ku wa 31 Werurwe 2024,
Alarm Ministries batanze ibyishimo bisendereye gitaramo cyo kwizihiza Pasika cyiswe
‘Ewangelia Easter Celebration Concert’, cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu
Rwanda (BSR), hagamijwe gusoza ubukangurambaga bwiswe ‘Shyigikira Bibiliya’
bwatangijwe mu 2023.
Iki gitaramo cyatumiwemo
abahanzi batandukanye bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
n’amakorali yo mu madini n’amatorero atandukanye; barimo Israel Mbonyi, Zoravo
ukomoka muri Tanzania, James na Daniella, Jehovah Jireh, Shalom Choir
ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge n’abandi.
Iri tsinda, rigiye
gutarama mu gitaramo cyiswe “Joyous Celebration Live in Kigali” itsinda ‘Joyous
Celebration’ rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika
y’Epfo ryatumiwe i Kigali mu gitaramo bagiye gukorera muri BK Arena ku wa 29 Ukuboza
2024.
Joyous Celebration ni
itsinda ry’abanyamuziki ryakoranye na Sony Music mbere y’uko mu 2021 batangira
gukorana na Universal Music hamwe na Motown Gospel.
Iri tsinda rikunzwe
bikomeye mu muziki wa Gospel muri Afrika, rimaze gukorera muri studio album
umunani zisanga izindi icyenda bakoze mu buryo bwa Live, ndetse uyu munsi
rigizwe n’abaririmbyi barenga 45.
Mu ndirimbo zabo zikunzwe
cyane, harimo iyitwa 'Bekani Ithemba,' 'Alikho Lelifana,' 'Awesome is your
name,' ''I Am the winner,' 'Who Am I,' 'Wenzile,' 'Wakhazimula,' 'Tambira
Jehova,' 'Iyo Calvari' n'izindi nyinshi zagiye zirebwa na za miliyoni kuri
YouTube.
Joyous Celebration
itegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyiswe "Joyous Celebration Live in
Kigali". Iki gitaramo cyateguwe na Sion Communication na Zaburi Nshya
Events, kizaba tariki 29 Ukuboza 2024, muri BK Arena. Alarm Ministries iri mu
bazaririmba muri iki gitaramo.
Igitaramo Joyous
Celebration bazakorera mu Rwanda kiri mu bitaramo bikomeye 6 bagiye gukora mu
mpera za 2024. Ni ibitaramo bise "Joyous Celebration 28 Summer Tour"
bizaherekeza umwaka uyu mwaka.
Tariki 07 Ukuboza aba
baririmbyi bo muri Afrika y'Epfo bazataramira muri Kimberly; tariki 15 Ukuboza
bataramire muri Johanesburg muri Rhema Bible Church; tariki 16 Ukuboza
bataramire muri Mafikeng muri Mbatho Convention Center;
Tariki 20 Ukuboza aba baririmbyi bazataramira muri Malawi mu Mujyi wa Lilongwe muri Bingu International Conventional Centre; tariki 29 Ukuboza bataramire mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali muri BK Arena, naho tariki 31 Ukuboza bataramire muri Mayine (Durban) muri ICC.
Alarm Ministries bagiye kongera gutaramira muri BK Arena ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka
Bagiye gutaramana na Joyous Celebration mu gihe bizihiza imyaka 25 bamaze mu ivugabutumwa
Baherukaga muri BK Arena bafasha abakristo kwizihiza Pasika
Alarm Ministries bategerejwe mu gitaramo kizafasha Abanyarwanda by'umwihariko abemera Imana gusoza neza umwaka wa 2024
Gentil Misigaro w'izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana na we agiye kugaruka mu Rwanda ku bwa 'Joyous Celebration Live in Kigali'
Iki gitaramo cyitezweho gushyira Gospel Nyarwanda ku rwego rutangaje
REBA INDIRIMBO "SONGA MBERE" YA ALARM MINISTRIES
TANGA IGITECYEREZO