Kigali

Mu Bufaransa: Perezida Macron yafashe mu mugongo abagizweho ingaruka n'inkubi y'umuyaga

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:17/12/2024 20:18
0


Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko azasura Mayotte vuba nyuma y'ikiza cy'inkubi y'umuyaga wiswe Chido kibasiye aka gace k’u Bufaransa kari mu Nyanja y’Ubuhinde, aho hakekwa ko abantu benshi bamaze kubura ubuzima.



Abakozi b'ubutabazi bari gukora ibishoboka byose ngo bagezeho abarokotse ubufasha, ariko amashusho aturuka i Mayotte yerekana isura y'ubwangirikire bukomeye, aho inzu zisigaye ari umusenyi n'ibice by'inyubako byangiritse cyane.

Nyuma yo guhamagara abayobozi bakuru b'igihugu, Macron yatangaje ko azasura ikirwa cya Mayotte mu minsi iri imbere. Ati “Mu minsi iri imbere nzajya muri Mayotte kugira ngo nshyigikire abenegihugu bagenzi bacu, abakozi ba Leta n’abashinzwe serivisi z’ubutabazi. 

Uku ni uguhangana n’ibihe bidasanzwe no gutangira kwitegura ibizaza.” Yanavuzeko azatangaza umunsi w'icyunamo cy’igihugu"," Macron yanditse kuri "X" nyuma y'inama yihutirwa yo ku mugoroba.

Iki kiza cyangije amazu,imiyoboro y'amazi n'amashanyarazi ndetse nikibuga kindege,amashuri, ibitaro n'ibindi bigo by’ubuvuzi, aho Minisitiri w'Ubuzima, Genevieve Darrieussecq, yatangaje ko ibitaro bikuru byangiritse cyane ndetse n'ibigo by’ubuvuzi byahagaritse gukora.

Mu gihe abantu bagize ibyago, ibikorwa by’ubuvuzi birasaba imbaraga nyinshi kugira ngo abaturage bafashwe vuba na bwangu, ndetse hakenewe ubufasha bwihutirwa mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ubuzima bw’abaturage.

Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ivuga ko yiteguye gutanga inkunga y'ubutabazi ku bantu basizwe inyuma n'icyonnyi cy'uyu muyaga ukomeye.


Amakuru avuga ko benshi bapfiriye muri iyi nkubi y'umuyaga

Src: Thepeninsulaqatar.com


Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND