Kigali

Lomami Marcel yagizwe umutoza wa Kiyovu Sports

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/12/2024 11:56
0


Ikipe ya Kiyovu Sports yahaye akazi Lomami Marcel ko kuyibera umutoza Mukuru nyuma y'uko itandukanye na Bipfubusa Juslin.



Ku munsi w'ejo ku Cyumweru tariki 16 Ukuboza 2024, nibwo Kiyovu Sports mbere y'uko ikina Gorilla FC yatangaje ko uwari umutoza wayo mukuru,Bipfubusa Juslin yabasezeyeho bityo ko El Hadji Malick ariwe uyisigarana.

Nyuma y'ibi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo hagiye amakuru hanze avuga ko iyi kipe yumvikanye na Lomami Marcel ko ariwe ugomba kuyibera umutoza Mukuru.

Uyu mutoza aganira na InyaRwanda yemeje aya makuru, avuga ko yumvikanye nayo ko agiye gutoza imikino 17 isigaye kugira ngo shampiyona irangire.

Yagize ati " Ndi umutoza wa Kiyovu Sports,nahawe amasezerano yo gutoza imikino isigaye ya shampiyona."

Lomami Marcel w’imyaka 39, yakinnye mu makipe nka AS Kigali, Rayon Sports na Kiyovu Sports. Ni umutoza umaze kubaka izina mu mupira w’u Rwanda dore ko yatoje amakipe nka Rayon Sports, Gasogi United , Gorilla FC ndetse na Espoir FC aherukamo 

Kugeza ubu Kiyovu Sports ni yo ya nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 13.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND