Kigali

RPL: Kiyovu Sports yaguye miswi na Gorilla, abafana baririmba Juvenal

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:15/12/2024 18:14
0


Nyuma y'uko Kiyovu Sports yanganyije na Gorilla igitego kimwe kuri kimwe ikaguma ku mwanya wa nyuma, abafana bayo bagiye kuruhande baririmba uwahoze abayobora, Mvukiyehe Juvenal.



Kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024, ikipe ya Gorilla FC yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda kuri Kigali Pele Stadium.

Ni umukino wakinwaga ku munsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League, aho amakipe yombi yamanutse mu kibuga ashaka intsinzi cyane cyane Kiyovu Sports yari ifite amanota arindwi iri ku mwanya wa nyuma.

Gorilla FC nayo yamanutse mu kibuga inyotewe n’intsinzi cyane ko iri mu makipe yatangiye neza shampiyona ikaba iri kubyiganira mu myanya ya mbere n’amanota 22 yari ifite mbere y’umukino.

Ni umukino watangiye amakipe yombi ari guhangana gusa ubwugarizi ku mpande zombi buba ibamba. 

Umuzamu wa Kiyovu Sports Nzeyurwanda Djihard yagumye kuyitabara mu gice cya mbere, kuko yakuyemo amashoti atanu ya Gorilla.

Ubwo igice cya mbere cyari kigiye kurangira, Giorilla yaje kubona penaliti yatsinzwe neza na Kapiteni Murder Victor maze amakipe yombi ajya kuruhuka Gorilla ifite igitego kimwe ku busa bwa Kiyovu Sports.

Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports ibifashijwemo na Kalim Mackenzie n’umunya Senegal Shelf Bayo yagerageje imipira myinshi imbere yizamu rya Gorilla FC ariko umuzamu wayo Ntagisanayo Serge aguma kuhagoboka.

Ku munota wa 57 Umunya Senegal Shelf Bayo yongeye kuzamukana umupira mwiza mu kibuga cya Gorilla, azamura umupira mwiza nuko Twahirwa Olivier atsinda igitego cy’umutwe cyatumye Kiyovu Sports igangira gukina inganya na Gorilla FC igitego kimwe kuri kimwe.

Kiyovu Sports ikimara gutsinda igitego cya mbere yagumye gukinana imbaraga ishaka ko yatsinda igitego cya kabiri. ubwo umukino waburaga umunota umwe ngo urangire, Mugenzi Cedric yari asigaranye n'umuzamu wa Gorilla Ntagisanayo Serge, yarase igitego n'uko umukino urangira amakipe yombi aguye miswi.

Kunganya uyu mukino byatumye Kiyovu sports igira amanota umunani nubwo yagumye ku mwanya wa nyuma, Gorilla Fc yo igira amanota 23.

Nyuma y'umukino, abakunzi ba Kiyovu Sports bagiye ku ruhande baririmba ko bakumbuye Mvukiyehe Juvenal, bavuga bati Nkurunziza david Yegure.


Kiyovu Sports yanganyije na Gorilla igitego kimwe kuri kimwe  igira amanota umunani


Kiyovu Sports gake gake iri kuzamura amanota yayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND