Kigali

Diamond mu bazaririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya CAF

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/12/2024 19:11
0


Umuhanzi ukomoka muri Tanzania,Naseeb Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz ari mu bahanzi bazaririmba mu birori byo gutanga ibihembo by’impuzamashyirahamwe y’umupira w'amaguru muri Afurika ku bakinnyi bitwaye neza.



Mu mugoroba wo kuri uyu a Mbere tariki 16 Ukuboza 2024 mu gihugu cya Morocco,mu nyubako ya Palais des Congrès iherereye mu gace ka Marrakech nibwo ibi birori biteganyijwe.

Muri ibi birori CAF izatanga ibihembo ku bakinnyi b'Abanyafurika ,abatoza ndetse n'amakipe yitwaye neza mu mwaka ushize w'imikino.

Usibye kuba hazatangwa ibihembo ariko abahanzi bazanataramira abazaba bitabiriye ibi birori. Abo bahanzi barimo Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania ufite indirimbo zikunzwe muri iyi minsi zirimo Komasava n'izindi. 

Usibye uyu kandi hazanaririmba Dystinct ukomoka muri Morocco ujya unakora indirimbo ziri mu rurimi rw'Icyarabu.

Abakinnyi batanu bahataniye igihembo cy'umukinnyi mwiza barimo Ademola Lookman ukinira ikipe y'igihugu ya Nigeria na Atalanta yo mu Butaliyani, Achraf Hakimi ukinira Morocco na Paris ,Saint-Germain ,Serhou Guirassy ukinira Guinea na Borussia Dortmund,Simon Adingra ukinira Cote D'Ivoire na Brighton,Ronwen Williams ukinira Afurika y'Epfo na Mamelodi Sundowns.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND