Abayobozi, abakinnyi, abakozi n'abahagarariye abafana mu ikipe y'Ingabo z'igihugu basangiye banifurizanya Noheli nziza n'Umwaka Mushya wa 2025.
Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2024 aho witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo z'u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC ,Gen.MK Mubarakh ari nawe wari umushyitsi mukuru.
Mu ijambo rye Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yashimiye cyane ubuyobozi bwa APR FC guhera ku Muyobozi w’Icyubahiro,Gen. MK Mubarakh udahwema kubaba hafi mu gihe abonye umwanya. Yanashimiye abakunzi b'iyi kipe,aboneraho kubasaba gukomeza gushyigikira ikipe yabo, abizeza ko bazabaha ibyishimo.
Umutoza Darko Novic nawe yunze mu rya Kapiteni ashimira abayobozi APR FC bateguye igikorwa cyo gusangira, aboneraho no kwifuriza amahirwe abakinnyi ba APR FC bahamagawe mu ikipe y’igihugu.
Umuyobozi w’abafana ba APR FC, Col(Rtd) Ruzibiza Eugene nawe yashimiye Ubuyobozi bwa APR FC kuba babatumiye mu muhango wo gusangira bifurizanya Noheli nziza ndetse n’umwaka mushya muhire, anashimira abakinnyi bamaze iminsi babaha ibyishimo, abizeza ko nabo bahari kandi ko kubashyigikira ariyo ntego.
Chairman wa APR FC,Brig Gen Deo Rusanganwa yasobanuye impamvu y’uyu muhango, avuga ko ari ugusangira bifurizanya Noheli nziza ndetse n’umwaka mushya wa 2025.
Yaboneyeho gushimira Abayobozi bakuru ba APR FC guhera ku bayobozi ba Minisiteri y’Ingabo, anashimira cyane umuyobozi w’icyubahiro, Gen MK Mubarakh ndetse na ASCB uburyo badahwema kuba hafi y’ikipe buri gihe uko babonye umwanya.
Chairman wa APR FC yanashimiye kandi abakunzi bayo bahora bashyigiskira ikipe yabo, abasaba gukomeza kuyiba hafi. Mu gusoza yashimiye ubwitange bw’abakozi ba APR FC , abatoza ndetse n’abakinnyi, abibutsa ko urugamba rwo gushaka ibikombe rugikomeje.
Gen MK Mubarakh, mu ijambo rye yatangiye ashimira abitabiriye uyu muhango ,yibutsa abakinnyi ko batatangiye neza shampiyona nk’uko byari bisanzwe gusa ko aho biri birimo gutanga icyizere.
Yabibukije ko umukinnyi wese yatsinda igitego bitagombeye rutahizamu gusa. Ati " Nk’uko Chairman yabivuze, ko turi hano kugira ngo dusangire Noheli tunifurizanye n’umwaka mushya, nongere mbibutse ko intego ari ibikombe kandi kubigeraho ni ugutsinda umukino ku wundi kandi ibitego birenze kimwe".
Gen Mubarakh Muganga yasoje asoza yifuriza amahirwe abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu, ababwira ko intego ya mbere ya APR FC ari ukurerera ikipe y’igihugu.
Ibi byabaye hari abakinnyi ba APR FC bahamagawe mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi basabiwe uruhushya mu gihe abandi batangiye umwiherero ku munsi w'ejo ku Cyumweru,bo bakazawutangira ejo ku wa Kabiri.
Amavubi izakina imikino ibiri izayahuza na Sudani y’Epfo tariki ya 22 n’iya 28 Ukuboza 2024 mu ijonjora rya nyuma rya CHAN ya 2024.
Gen Mubarakh Muganga aganiriza abakinnyi ba APR FC
Abayobozi n'abakinnyi ba APR BBC basangiye Noheri banifurizanya umwaka mushya Muhire wa 2025
TANGA IGITECYEREZO