Kigali

Amavubi yatangiye umwiherero utarimo abakinnyi ba APR FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/12/2024 21:22
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yatangiye umwiherero utegura imikino ibiri ifitanye na Sudani y'Epfo mu gushaka itike ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo imbere (CHAN 2024), idafite abakinnyi ba APR FC.



Amavubi yatangiye umwiherero kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2024 ndetse ihita inakora imyitozo ya mbere . 

Abakinnyi bose bahamagawe batangiye uyu mwiherero usibye aba APR FC nyuma y'uko ubuyobozi bw'iyi kipe y'Ingabo z'igihugu bubasabiye uruhushya buvuga ko bananiwe bitewe n'uko bamaze iminsi bakina imikino yegeranye kandi ikomeye.

Abakinnyi ba APR FC bahamagawe mu Mavubi ni ; Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunussu, Ruboneka Bosco, Mugiraneza Froduard, Dushimimana Olivier, Tuyisenge Arsène, Niyibizi Ramadhan na Mugisha Gilbert bazagera mu mwiherero kuwa Kabiri w'icyumweru gitaha nyuma y'uko bazaba bamaze kuruhuka.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi izakina imikino ibiri izayahuza na Sudani y’Epfo tariki ya 22 n’iya 28 Ukuboza 2024 mu ijonjora rya nyuma rya CHAN ya 2024 izabera muri Tanzania, Uganda ndetse na Kenya bitari byemezwa.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND