Manchester City, ikipe imaze imyaka yigaragaza nk'Intare mu mupira w’amaguru mu Bwongereza, ubu iri mu bihe bitoroshye. Nyuma yo gutsindwa mu mukino wa derby bahuriyemo na Manchester United, Pep Guardiola yavuze amagambo akomeye.
Man City yatangiye umukino yerekana icyizere cyo gutsinda nyuma y’igitego cya Josko Gvardiol ku munota wa 36. Gusa ibintu byaje guhinduka mu buryo butangaje mu minota ya nyuma, ubwo Manchester United yabanzaga kubona penaliti yashyizwe mu izamu na Bruno Fernandes, maze igitego cya kabiri kiza mu buryo butunguranye ubwo Amad Diallo yatsindaga igitego cyiza cyane.
Ni ubwa mbere mu mateka ya Man City ku bwa Guardiola batsindwa umukino kandi bari babanje kuyobora iminota 88. Ibi byarushijeho gushyira ku mugaragaro ikibazo gikomeye kiri mu bwugarizi bw'iyi kipe ndetse no mu kibuga hagati.
Pep Gualdiola yagaragaje kokubura abakinnyi nka Rodri na John Stones byatumye ikipe irushaho kugira intege nke, anagaragaza ko Kevin De Bruyne, Ilkay Gundogan na Kyle Walker bagenda bagaragaza intege nke kubera imyaka yabo igenda ikura.
Pep Gualdiola akomeje kugorwa n’ukoAbakinnyi bari b’inkingi za mwamba yifashishaga nka Walter Phil Foden, Jack Grealish Peteer na Erling Haaland bari mu bihe bibi. Foden, wabaye umukinnyi mwiza w’umwaka ushize muri Premier League, ubu amaze gutsinda ibitego bitatu gusa mu mikino 18.
Uyu mutoza usanzwe azwiho guhanga udushya mu kibuga, yavuze ko akazi gakomeye ko
kuzanzamura ikipe kazakorwa mu mpeshyi. Yongeyeho ko intego ya mbere ari “ukubaho
uyu mwaka,” ibintu bishobora gutungura abafana bamenyereye intsinzi muri Man
City.
Guardiola yagize ati:"Ntabwo twigeze dutakaza imikino umunani mu gihe cy’imyaka ibiri. Biragoye gusobanura. Ntabwo twari twaragakinnye dufite icyuho nk’iki mu kugarira. Manchester United yagaragaje ukwihangana gukomeye cyane."
Tugomba kubaho muri uyu mwaka, ariko urwego rwacu ruragaragaza ko dukeneye guhindura byinshi. Ntabwo ibi bizakemurwa vuba kandi biroroshye."
Abakinnyi bamwe barimo gusaza. Kevin De Bruyne, Kyle Walker, na Gundogan ntabwo bakiri ku rwego rwo guhangana n’abakeba. Twagize igihe gikomeye ariko ubu twabaye nk’aho twiyicariye. Ibi bigomba guhinduka."
Mfite amasezerano y’imyaka ibiri, kandi ndabishaka cyane. Ibi bihe ntabwo bisanzwe kuri njye, ariko nta yandi mahitamo dufite atari ugukorera hamwe no kongera gushyira ikipe ku murongo."
Manchester City yatsinzwe na Man United ibitego bibiri kuri kimwe, umutoza wa Man City atangaza ukuri kwinshi cyane
Pep yavuze ko kubaka ikipe bizakorwa mu mpeshyi
TANGA IGITECYEREZO