Kigali

Uko ikoreshwa rya Smartphone rifasha urubyiruko rw'u Rwanda mu iterambere

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/12/2024 17:42
0


Nyuma y'uko umubare w'urubyiruko rutunze telefone zigezweho (Smartphone) wiyongereye bigaragarira amaso, amahirwe yaje yisukiranya ku rubyiruko rubarizwa mu bikorwa bitandukanye.



Ikwirakwizwa rya smartphone mu Rwanda ryahinduye ubuzima bw’urubyiruko, cyane cyane mu buryo bwo kubona amakuru n’amahirwe yarufasha mu iterambere. Urugero ni urubyiruko rwakoresheje imbuga nkoranyambaga nka Facebook na Instagram mu kwamamaza ubucuruzi bwabo, aho rwagurishiriza ibicuruzwa nk’imyenda, ibiribwa, n’ibikoresho by’ubwiza.

Ibi byahaye abacuruzi bato uburyo bwo kongera abakiriya babikesheje gutunga smartphone, kandi binazamura inyungu zabo kuko bakorana n’abakiriya baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mu rwego rw’ubuhinzi, smartphone zifasha abahinzi b’urubyiruko kubona amasoko ya kijyambere. Urugero ni uburyo urubyiruko rukoresha porogaramu nk’igikoresho cya E-soko, ibaha amakuru ku biciro by’ibihingwa ku isoko no kubahuza n’abakiriya bo mu mijyi.

Umuhinzi ashobora kugurisha ibiribwa bye nk’imboga n’imbuto ku biciro byiza, aho kuribwa utwabi n' abamamyi. Ibi byongereye cyane inyungu z’abahinzi b’urubyiruko. Mu rwego rw’imari, smartphone zifasha urubyiruko kwishyura no kwakira amafaranga mu buryo bwihuse binyuze muri serivisi za mobile money.

Urugero ni uko urubyiruko rufite ibikorwa by’ubucuruzi buciriritse, nk’abacuruza ibiribwa cyangwa abatwara abantu, bakira amafaranga ya mobile money bityo ntibakenera gukoresha amafaranga mu ntoki. Ibi bituma bacunga neza amafaranga yabo, bagira uburyo bwizewe bwo gukora ubucuruzi no kugabanya igihombo, tutibagiwe kugabanya ubujura.

Smartphone zongereye amahirwe yo kwiga ubumenyi bwihariye mu buryo butavuna. Urubyiruko rukoreshwa porogaramu nka YouTube kugira ngo rwige uburyo bwo gukora imyuga itandukanye nko gusudura, gukora ibikoresho, cyangwa ubukanishi ndetse no kwiyungura ubumenyi muri rusange.

Urugero ni abadozi benshi b’urubyiruko mu Rwanda biga kudoda imyenda ku buryo bugezweho bifashishije amashusho yo kuri YouTube, bikabafasha gutanga serivisi zigezweho kandi zifite agaciro ku isoko.

Mu rwego rw’imyidagaduro, smartphone zafunguye imiryango ku rubyiruko rwo mu Rwanda mu gutanga ibisobanuro ku bihangano byabo. Urugero ni urubyiruko rw’abahanzi barimo Ariel Wayz batangiye kumenyekanisha ibihangano byabo kuri YouTube na TikTok mbere yo gukomera. 

Ubu, abahanzi b’urubyiruko barakora amafaranga menshi binyuze mu gukurikirwa kuri izi mbuga no kugurisha ibihangano byabo. Ikwirakwizwa rya smartphone ryagize uruhare rukomeye mu kuzamura iterambere ry’urubyiruko mu Rwanda. 

Zifasha urubyiruko kubona amahirwe yo guhanga imirimo, kwiga, no gukora ubucuruzi bwunguka mu buryo bworoshye kandi bugezweho. Iyo mikorere igaragaza neza ko smartphone ari igikoresho cy’ingenzi mu kuzamura ubukungu bw’urubyiruko n’igihugu muri rusange, kandi buri munyarwanda wese afite uburenganzira ku ikoranabuhanga.

Kuwa 28 Werurwe 2024, ubwo MTN yashyikirizaga abaturage ba Nyaruguru telefone zigezweho, Umuyobozi muri MTN Rwanda, Kagabo Georges, yabwiye abatuye i Nyaruguru, ko iri koranabuhanga ari umusaruro w’ubuyobozi bwiza.

Ati “Dukorera u Rwanda tunyuze muri MTN, turi hano kugira ngo dufashe u Rwanda kugeza hose ikoranabuhanga. Twizera ko buri Munyarwanda wese afite uburenganzira ku ikoranabuhanga; kandi tugomba kubigeraho. Waba uri mu murima uhinga, waba uragiye inka zawe, ukabikora ukoresha ikoranabuhanga mu gushaka amasoko n’ibindi."


Umwanditsi: RWEMA Jules Roger






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND