Kigali

Hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha Indimi n’Amasomo ya Siyansi mu Rwanda - Minisitiri Irere Claudette

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:16/12/2024 9:26
0


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Minisitiri Irere Claudette, yatangaje ko hakwiye gushyirwa imbaraga nyinshi mu kwigisha indimi mpuzamahanga nk’Icyongereza n’Igifaransa, ndetse n’amasomo ya siyansi kuko abanyeshuri bari kuyatsindwa ku rwego rwo hejuru.



Mu Rwanda, hakomeje kugaragara ikibazo cyo gutsindwa kw’abanyeshuri mu masomo y’indimi mpuzamahanga ndetse no mu masomo ya siyansi, aho imibare igaragaza ko abakora ibizamini by’Igifaransa, Icyongereza, n’amasomo ya siyansi batsindwa ku rugero rwo hejuru. Uru rugero rwo gutsindwa rugaragaza ko hari ibyo bakeneye kongerwa mu myigishirize kugira ngo igihugu gishobore guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Uburezi, Minisitiri Irere Claudette, yatangaje ko hakwiye gushyirwa imbaraga nyinshi mu kwigisha indimi mpuzamahanga nk’Icyongereza n’Igifaransa, ndetse n’amasomo ya siyansi.

Ati: “Ururimi rw'Igifaransa ntabwo duhagaze neza kandi muribuka ko u Rwanda twifuza guhaha no gusabana no mu bihugu by’amahanga. Ntabwo tuzasabana n’amahanga tuvuga gusa Ikinyarwanda, tuzasabana n’amahanga tuvuga indimi.” Ibi yabivuze mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abarezi ku wa 13 Ukuboza


Mu bizamini by’igihugu by’umwaka wa 2023/2024, imibare igaragaza ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza batsinze Icyongereza ku rugero rwa 25,2%, mu gihe abatsinze imibare ari 22,3%. 

Mu cyiciro Rusange, abanyeshuri batsinze Icyongereza ku rugero rwa 52,1%, ariko imibare bayitsinze ku kigereranyo cya 38,8% amasomo ya siyansi, harimo Ubugenge, bayatsinze ku rugero rwo hasi 8,1%, naho Ubuvanganzo bushingiye ku Cyongereza bwatsinze ku rugero rwa 55,2%.

Iki kibazo cy’abanyeshuri batsindwa amasomo ya siyansi n’indimi giteye impungenge, kandi Minisitiri Irere yagaragaje ko hakwiye kubaho impinduka mu buryo bwo kwigisha izi ndimi, kuko u Rwanda rukeneye guhangana ku isoko ry’umurimo mpuzamahanga, aho indimi nk’Icyongereza n’Igifaransa ari ingenzi mu guhangana no gukora ubucuruzi, ubutwererane, ndetse n’ubushakashatsi bw’ibikorwa mpuzamahanga.


Minisitiri Irere Claudette yagaragaje ibikwiriye gushyirwamo imbaraga mu myigishirize yo mu Rwanda


Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND