Minisiteri y'Uburezi hamwe n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) batangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko,
Muri iyi gahunda bigaragara ko
abanyeshuri bazajya basubira mu miryango yabo mu gihe cy’ibiruhuko guhera
tariki ya 19 kugeza tariki ya 22 Ukuboza 2024. Iyi gahunda irateganya
ko abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dutandukanye
bazatangira gusubira mu miryango yabo hakurikijwe iminsi yatangajwe.
Gahunda y'Ingendo umunsi ku wundi:
Ku wa Kane, tariki ya 19 Ukuboza
2024, abanyeshuri bazataha baturutse mu Turere dukurikira:
Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu
Mujyi wa Kigali
Muhanga na Nyaruguru mu Ntara
y’Amajyepfo
Ngororero mu Ntara y’I
Burengerazuba
Musanze na Burera mu Ntara
y’Amajyaruguru
Nyagatare na Gatsibo mu Ntara
y’Iburasirazuba
Ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ukuboza
2024, abanyeshuri bazataha baturutse mu Turere:
Ruhango na Gisagara mu Ntara
y’Amajyepfo
Nyabihu na Rubavu mu Ntara
y’Iburengerazuba
Rulindo na Gakenke mu Ntara
y’Amajyaruguru
Rwamagana na Kayonza mu Ntara
y’Iburasirazuba
Ku wa Gatandatu, tariki ya 21
Ukuboza 2024, abanyeshuri bazataha baturutse mu Turere:
Huye na Nyamagabe mu Ntara
y’Amajyepfo
Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba
Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru
Ngoma na Kirehe mu Ntara
y’Iburasirazuba
Ku Cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza
2024, abanyeshuri bazataha baturutse mu Turere:
Nyanza na Kamonyi mu Ntara
y’Amajyepfo
Rusizi na Nyamasheke mu Ntara
y’Iburengerazuba
Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba
Ababyeyi basabwa gutegura
amafaranga y’urugendo azafasha abana babo kugera mu rugo.
Abashinzwe uburezi mu Turere no mu Mirenge barasabwa gukurikirana ingendo z’abanyeshuri bakamenya ko bose basubiye mu miryango yabo ku gihe.
Aho abanyeshuri bazahagurukira
Abanyeshuri bahagurukira mu Mujyi
wa Kigali cyangwa abarenza Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka
kuri Stade ya Kigali Pele Stadium (Nyamirambo), aho bazahabwa imodoka
zibajyana mu miryango yabo. Sitade izaba ifunze nyuma ya saa cyenda z’amanywa
(15h00), bityo abanyeshuri bagomba kuba bamaze gufata imodoka mbere y’icyo
gihe.
Iyi gahunda ifite intego yo
korohereza abanyeshuri gusubira mu miryango yabo kandi bakagera mu rugo ku
gihe.
TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO