Minisitiri w’Intebe, Dr.Eduard Ngirente yasabye abarimu bose kuba urumuri rw’aho batuye no mu byo bakora ndetse Minisitiri w'Uburezi abizeza ko bagiye kongera abakozi ku bigo by'amashuri kugira ngo hatangwe ireme ry'uburezi rifatika.
Ku
nsanganyamatsiko igira iti “Umwarimu uhawe agaciro bimwongerera imbaraga
ashyira mu burezi”, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe umwarimu
aho wabaye ku rwego rw’Akarere by'umwihariko ku rwego rw’Igihugu ubera ku
Intare Arena i Rusororo.
Abarimu
barenga 2200 baturutse hirya no hino, bahuriye ku Intare Arena bahujwe no
kwishimira ibyo bagezeho ndetse no kuganira bungurana ibitekerezo ku byakorwa
kugira ngo bakomeze batange umusaruro mwiza mu ireme ry’uburezi.
Abarimu
bagaragaje ko kuba bari gutanga umusaruro, bifite imvano kuko Guverinoma
yumva ibyifuzo byabo kandi bakagerageza kubishyira mu bikorwa. Aha harimo
kubongerera umushahara, kubegereza no koroshya gahunda ya Umwalimu SACCO dore ko abayikoresheje neza uyu mwaka bashimiwe.
Tuyishime
Valens w’i Nyamasheke, Dusengimana Honorine uturuka i Burera, Ntegekurora
Leonidas w’i Nyagatare na Mukangenera Berthilide wo muri Gasabo nibo bashimiwe
ko bakoresheje neza Umwalimu SACCO muri uyu mwaka.
Uwambaje Veronique wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Kimironko ya kabiri TSS, yavuze ko kuri uyu munsi banezerewe ndetse ko bashima agaciro Leta y’u Rwanda yahaye abarezi, gahunda nziza yashyizwe mu burezi harimo gushyiraho amashuri y’incuke, kongera ibyumba by’amashuri.
Minisitiri
w’Uburezi, Hon. Joseph Nsengimana yibukije abarimu bose ko aribo musingi wo
kugira ngo Igihugu kigere ku ntego cyiyemeje kandi ko mu gihe bakomeza kwesa
imihigo no gukorana umurava, nta kabuza u Rwanda rwahora ku isonga.
Yagize
ati “Muri inkingi za mwamba, Igihugu cyacu cyubakiyeho kandi mufite uruhare
runini mu gutuma Igihugu kigera ku ntego cyihaye yo kugira ubukungu bushingiye
ku bumenyi. By'umwihariko kugera ku cyerekezo 2050, bisaba kongera umuhate n’umurava
kugira ngo koko abanyeshuri bahabwe ubumenyi bukwiye kandi bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Ibi nimubikorana umurava nk’uko tubizeye, u Rwanda ruzagera ku byo rwiyemeje.”
Ministiri
w’Uburezi kandi yavuze ko Leta igiye kongera abayobozi mu bigo by’amashuri
kugira ngo bakomeze guteza imbere ireme ry’uburezi. Bamwe mu bayobozi
bazongerwa mu bigo by’amashuri, harimo umuforomo, uwungirije umuyobozi w’ikigo,
umucunga mutungo, umujyanama mu myigire no mu mitekerereze.
Minisitiri
w’Intebe, Dr.Eduard Ngirente wahagarariye Perezida Kagame muri ibi birori byo
kwizihiza umunsi wahariwe umwarimu, yabwiye abarimu ko Perezida Kagame
yamutumye ngo ashimire abarimu bose ku bw'uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu.
Minisitiri w’Intebe yasabye abarezi bose kuba intangarugero mu baturage ku buryo ahatuye umwarimu hose hagomba kuba hatandukanye n’ahatari umwarimu.
Ati “Turashima
uruhare mukomeza kugira mu majyambere y’Igihugu yandi atari ukwigisha gusa, ayo
mugirira mu miryango. Akagari gatuyemo mwarimu cyangwa se umudugudu urimo
mwarimu, ukwiye kudasa n’umudugudu utarimo mwarimu.
Mwarimu
yatanze amasomo ku ishuri, yareze abana b’Igihugu ariko n'aho atuye yakomeje
kugenda atubera urugero kuko ubumenyi mufite mutabukoresha ku ishuri gusa
ahubwo mubukoresha no hanze. Turagira ngo ubwo budashyikirwa bwa mwarimu
bukomeze bwirange, aho umwarimu atuye abe ari ahantu h’intangarugero.
Muri
ibi birori byo kwishimira umunsi mpuzamahanga w’umwarimu, hashimiwe ibigo 21 mu
gihugu hose byahize ibindi mu gutsindisha uyu mwaka w’amashuri wa 2023-2024.
Minisitiri w'Intebe yashimiye abarimu ubwitange n'ishyaka ribaranga, abizeza ko Guverinoma izakomeza kubateza imbere, ku bw'uruhare rwabo mu iterambere ry'uburezi n'aho batuye
Abarimu barenga 2,200 bavuye hirya no hino bahuriye mu Intare Arena kwishimira umunsi wabahariwe
Ibigo 21 byahize ibindi mu gihugu byahembwe naho ibindi bitahana umukoro wo kuba aba mbere
Kuri uyu munsi wo kwishimira umunsi mukuru w'umwarimu, abarimu bari bafite akanyamuneza batewe no kuba Leta ibitayeho
TANGA IGITECYEREZO