Kigali

Abanyeshuri bo mu Iseminari Nto ya Karubanda bakoze Mikorosikopi (Microscope)

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:14/12/2024 17:54
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Ukuboza 2024, mu Iseminari nto ya Karubanda Virgo Fidelis habereye ibirori byo guhimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Utarasamanywe icyaha, ari we mutagatifu iyi seminari yisunze, maze abanyeshuri bamurika mikoroskopi (microscope) bakoze.



Mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi n'ikoranabuhanga, abanyeshuri bo mu Iseminari Nto ya Karubanda, iherereye mu Karere ka Huye, bamuritse umushinga w'ubugenge wagaragaje ubushobozi bwabo bwo gukora microscope nshya ifasha kureba utuntu duto cyangwa tutagaragara. Iyi microscope ifite ubushobozi bwo gukoreshwa mu kureba ibintu bito cyane.

Uyu mushinga ni igikorwa cy'ubwenge cyakozwe n'abanyeshuri, aho bagaragaje ubuhanga bwo gukora igikoresho kizafasha mu gukora ubushakashatsi ku bintu bito bitagaragara n'amaso. Microscope yakozwe n'abanyeshuri ni intambwe ikomeye mu kugera ku rwego rw'ikoranabuhanga rikenewe mu myigire no mu bushakashatsi bwimbitse.

Abanyeshuri batangaje ko bakoresheje ibikoresho byoroheje, ariko bakabasha gukora igikoresho gifite ubushobozi bwo gukora ibikorwa bihanitse byo kugenzura ibintu bito cyane. Uyu mushinga ugamije gutanga umusanzu mu kuzamura ubumenyi mu mashuri no mu bindi bikorwa by'ubushakashatsi.

Iki gikorwa kikaba cyashimishije abari bitabiriye ibyo birori barimo, ubuyobozi bw’akarere ka Huye, Abarezi n’abayobozi b’iri shuri ndetse n’ababyeyi barerera muri iri shur. 

Abayobozi b’Iseminari nto ya Karubanda Virgo Fidelis n'ubuyobozi bw’akarere ka Huye, bashimye ibikorwa by'ubumenyi byakozwe n'abanyeshuri, bavuze ko iki gikorwa ari ikimenyetso cy'uko urubyiruko rw'u Rwanda rwiteguye gufata iya mbere mu guteza imbere ubuhanga n'ikoranabuhanga.




Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND