Tariki ya 4 Gashyantare ni umunsi wa 35 w’umwaka. Hasigaye iminsi 330 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Uyu munsi, Isi yose
yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya kanseri.
Bimwe
mu byaranze uyu munsi mu mateka y’Isi:
1912: François
Reichelt yasimbutse akoresheje umutaka, ava mu igorofa ya mbere ya Tour Eiffel
agwa hasi arashwanyagurika.
1933: Mu
Budage hashyizweho itegeko rirengera abaturage b’Abadage ryemejwe n’Umuyobozi
wa Polisi mu rwego rwo kugenzura itangazamakuru n’inama.
1938: Hitler
yateguye intambara ashyiraho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Joachim von
Ribbentrop.
1945: Itangira
ry’Inama ya Yalta yahuje Churchill, Roosevelt, Staline.
1949: Radio
y’u Bufaransa yahinutse Radio Televiziyo y’u Bufaransa RTF.
1953: Hakozwe
imodoka igenewe amasiganwa yo mu bwoko bwa 753-RT.
1961: Imyivumbagatanyo
muri Angola hatangara kurwanywa ubuyobozi bw’Abanye-Portugal.
1964: U
Bushinwa bwashinje Abasoviyeti gushaka gukwirakwiza ubutegetsi bwabo ku Isi
banyuze mu bufatanye bwa Politiki na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1966: Indege
yo mu bwoko bwa Boeing 727 y’u Buyapani yashwanyukiye mu nyanja ya hafi ya
Tokyo, abantu bagera ku 133 bahasiga ubuzima.
1969: Hafunguwe
umurongo wa ARPANET waje guhinduka internet.
1972: U
Bwongereza n’ibindi bihugu icyenda byemeye Leta ya Bangladesh, yahoze yitwa
Pakistan y’u Burasirazuba.
1987: U
Buhinde na Pakistan basinye amasezerano yo kugabanya ubushyamirane bwari hagati
y’ibihugu byombi.
1988: Umutingito
ufite ubukana bwa 6,4 ku gipimo cya Richter, mu Ntara ya Takhar muri
Afghanistan wahitanye abantu basaga 2000.
1990: Umuhengeri
udasanzwe ufite umuvuduko wa 185km/h, mu Majyaruguru y’u Burayi, uhitana abantu
23.
1992: Haburijwemo
ihirikwa ry’Ubutegetsi ryateguwe na Hugo Chávez abantu 15 bahasiga ubuzima, 51
barakomereka, abandi 1100 barafatwa.
Inzego z’ubutasi za
Québec zavumbuye ibilo 685 bya Cocaïne zifite agaciro ka miliyoni 513$ mu cyobo
cy’ahitwa Vaudreuil.
1993: Ikirunga
cya Mayon muri Philippines, cyararutse gihitana abantu 25.
1996: Falcon
900EX yaciye agahigo mu kwihuta cyane mu rugendo Paris-Singapour rureshya na
11.840 km. Yazirutse mu masaha 12 n’iminota 50 ni ukuvuga ko yagendaga 923
km/h. Icyo gihe yakoresheje habariwemo no kuba yarahagaze i Abou Dabi.
2003: Loni
yemeye iyoherezwa ry’Ingabo z’Abafaransa muri Côte d’Ivoire, mu mwanzuro 1464,
watowe ku bwiganze busesuye n’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano.
2004: Ivuka
ry’urubuga rwa Facebook.
2011: Thein
Sein yabaye Perezida wa Birmania.
Abavutse kuri iyi tariki:
1912: Louis-Albert
Vachon, Cardinal akaba n’Umwepisikopi wa Québec.
1923: Belisario
Betancur Cuartas, Perezida wa Repubulika ya Colombie wategetse mu 1982 -1986.
1931: Isabel
Peron, Perezida wa Argentine, Umugore wa mbere wabaye Perezida ku Isi.
Abitabye Imana kuri uyu
munsi:
211: Septime
Sévère, Umwami w’Abami wa Roma.
708: Papa
Sisinnius.
1936: Wilhelm
Gustloff, Umuyobozi w’itsinda ry’Abanazi mu Busuwisi.
2004: Pierre
Dumas, uwahoze ari Minisitiri wa Général de Gaulle akaba yaranabaye Depite wa
mbere wa Chambéry.
2006: Betty
Friedan, Umwanditsi w’umugore w’Umunyamerika, akaba yaritabye Imana ku
isabukuru ye y’amavuko. Yavutse kuwa 4 Gashyantare 1921.
2012: Florence
Green, Uwanyuma warwanye intambara ya mbere y’Isi, “Women’s Royal Air Force.”
Uyu munsi, Kiliziya
Gatolika yizihiza Mutagatifu Vanessa, Venessa, Véronique, Veronica, Veronika, Bérénice, Bérényce,
Bernice, Bernicé, Beronica, Beronice n’abandi.
TANGA IGITECYEREZO