Kigali

Umusaruro wa RRA watejwe Imbere n’Ikoranabuhanga rya E-Tax

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:14/12/2024 18:00
0


Gukoresha uburyo bw'ikoranabuhanga "E-Tax" mu kumenyekanisha umusoro no kwishyura, byagize uruhare runini mu kongera imisoro yinjira mu isanduku ya Leta.



Ikigo cy'Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyigaragaza ko imikoreshereze y’ikoranabuhanga rya E-Tax n’ubundi buryo bugezweho mu gukusanya no kwishyura imisoro byagize uruhare rukomeye mu kongera umusaruro w’imisoro mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24.

Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti, yagaragaje ko ubu buryo bworohereza abacuruzi kumenyekanisha ibicuruzwa byabo mbere ntibitinde muri gasutamo, bikanafasha mu kwishyura imisoro mu buryo bwihuse kandi bwizewe.

Muri uwo mwaka, imisoro yakusanyijwe yageze kuri miliyari 2,639 Frw, izamuka ku kigero cya 13.1% ugereranyije na miliyari 2,332 Frw yakusanyijwe mu mwaka wa 2022/23. Iri zamuka ryatewe ahanini n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga rya E-Tax, ryoroheje uburyo bwo kwishyura imisoro, rikanafasha gukurikirana neza abatishyura imisoro.

Nk'uko bikubiye muri RRA Report, Ronald Niwenshuti yavuze ko gukomeza gushora mu ikoranabuhanga ari byo bizatuma igihugu kigera kuntego z’iterambere rirambye, binyuze mu misoro itangwa neza kandi mu buryo bunoze.

Umuyobozi Mukuru Icyigo mpuzamahanga n’ubushakashatsi ku misoro n’iterambere ICTD, Dr Giulia Mascagni ashima u Rwanda mu gushyiraho ingamba zikomatanije zorohereza uburyo bw’okwakira no gutanga imisoro.


Ku munsi w'ejo taliki ya 13 ukuboza 2024 hasojwe inama y'ihuriro mpuzamahanga yari imaze iminsi 2 yigaga ku hazaza h'imisoro, yari ihuje impuguke, abahanga, abayobozi inzobere n’abashakashatsi bagera ku ijana bavuye mu bihugu birenga 30 byo ku isi.

By’umwihariko, ubu buryo bwa E-Tax bwagize uruhare rukomeye mu kuzamura umusaruro w’imisoro yinjiraga binyuze mu bikorwa bya gasutamo. Mu mwaka wa 2023/24, imisoro yakuwe muri gasutamo yageze kuri miliyari 829 Frw, ikaba yarazamutseho 15.2% ugereranyije na miliyari 720 Frw mu 2022/23.

Mu gihe imikoreshereze y’ikoranabuhanga yakomeje gutanga umusaruro, Ikigo cy’Imisoro n'Amahoro kirateganya ko umusaruro w’imisoro mu 2024/25 uzagera kuri miliyari 3,061 Frw, hagamijwe gushyigikira ingengo y’imari y’igihugu mu rwego rwa 54%.



Uburyo bw'ikoranabuhanga "E-Tax" bwagize uruhare runini mu kongera imisoro yinjira mu isanduku ya Leta


Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND