Kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024, Inkongi y'umuriro yafashe ibiro bikuru by'Igisirikare cya Zimbabwe (ZNA) muri Harare. Byabereye ahitwa Josiah Magama Tongogara Barracks aho yatangiye ku isaha ya 2:50 AM. Ku bw'amahirwe, nta bantu bapfuye cyangwa ngo bakomeretse bikomeye.
Umuvugizi w'igisirikare cya Zimbabwe, Colonel Alphios Makotore, yemeje ko abashinzwe kuzimya inkongi batunguwe bakihutira kuhagera, bagatangira ibikorwa byo kuzimya umuriro.
Makotore yagize ati "Ibi byabaye
mu masaha ya mu gitondo. Abashinzwe kuzimya inkongi bahise bahagera byihutirwa,
kandi babasha kuyizimya. Iyi nkongi yangije cyane inyubako n'imitungo ariko
nta buzima bw’abantu yatwaye,"
Inkongi yateje ibibazo ku mutekano w'iki kigo cya gisirikare n'ingaruka bishobora kugira ku mikorere y'Igisirikare cya Zimbabwe. Inzego z'ubuyobozi zitezweho gutanga amakuru menshi uko iperereza rikomeje gukorwa nk'uko bitangazwa na herald.co.zw.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO