Kigali

Ngororero: Abaturage ba Gatumba na Bwira barishimira umuhanda uri kubakwa

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:13/12/2024 17:08
0


Abaturage bo mu mirenge ya Gatumba na Bwira mu Karere ka Ngororero baratangaza ko umuhanda uri kubakwa hagati y’iyi mirenge, uzabafasha mu buhahirane.



Abaturage bo mu mirenge ya Gatumba na Bwira mu Karere ka Ngororero baratangaza ko umuhanda uri kubakwa hagati y’iyi mirenge, uzabafasha mu buhahirane no gutembera byoroshye. Umuhanda ureshya n’ibilometero 16, uturutse ku Bitaro bya Muhororo ukagera muri Santere y’Ubucuruzi ya Rusumo, wari warangiritse cyane, none ugenda wubakwa neza.

Umuhanda watangiye gukorwa ku itariki ya 13 Nyakanga 2023, kandi kugeza ubu imirimo igeze ku kigero cya 84%. Uyu muhanda uhuza imirenge ya Gatumba, Bwira na Nyange, ufite uburebure bwa kilometero 45, ukaba uzakorwa mu byiciro bitatu nk'uko tubikesha RBA.

Imirimo yo kubaka uyu muhanda ifite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 700 Frw, ikaba ifite uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu bw’akarere. Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka uyu muhanda bizarangira mu mpera z’umwaka wa 2024.

Muri rusange, u Rwanda rukomeje gushora miliyari nyinshi mu mishinga yo kubaka imihanda n’ibindi bikorwa remezo, aho buri mwaka rukoresha miliyari 200 Frw, mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi no koroshya ubuhahirane hagati y’uturere.


Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND