Ibihugu bikize birasabwa gushyira mu bikorwa gahunda yo gutanga inkunga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, ku wa Kane, yasabye ibihugu bikize gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje mu gufasha ibihugu bikennye guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, mu ijambo yavugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Lesotho.
Yavuze ko yizeye ko Afurika izahabwa imyanya y'ubudahangarwa mu Kanama k’Umutekano ka Loni bidatinze. Yavuze ko ibihugu bikize bigomba gutanga miliyari $300 buri mwaka, nk'uko byemeranyijwe mu nama y'ibihe mpuzamahanga yabereye muri Azerbayijani umwaka ushize, nubwo ibi ari bike ugereranyije na tiriyari $1 ibihugu bikennye byasabaga.
Nk'uko tubicyesha Independent, Guterres yanashimangiye ko Ikigega gishya cyo gutanga indishyi ku bihugu bibangamiwe n’ibihe kigomba gushyirwa mu bikorwa vuba kandi kigafashwa n’ibihugu byateje ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe.
Mu gihe Afurika yihariye 5% gusa by'ibyuka bihumanya ikirere ku isi, ni yo igirwaho ingaruka zikomeye. Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibihe mpuzamahanga yagaragaje ko ibihugu by’Afurika bitakaza 5% by’umusaruro mbumbe w’ibihugu buri mwaka kubera imihindagurikire y’ibihe.
Guterres yanasabye ko Afurika ihabwa imyanya ibiri ihoraho mu Kanama k’Umutekano ka Loni, avuga ko kutagira uwo mwanya ku mugabane ufite 20% by’abatuye isi ari “akarengane gakomeye gashingiye ku mateka y’ubukoloni.”
Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO