Mu Isi gutembera byabaye nk’umuco rusange, ibihugu bimwe byigaruriye imitima ya ba mukerarugendo. Kuba bifite umuco ukomeye, ahantu hasurwa n’abatari baKe, cyangwa ahantu hazwi ku rwego mpuzamahanga. Ibi bihugu bitanu byigaragaje nk’ibihugu bihanzwe amaso n'abakerarugendo.
1. U Bufaransa
Igihugu cy'u Bufaransa ni igicumbi cy’ubuhanzi, amateka, ibinyobwa n’ibiryo bikunzwe cyane.
U Bufaransa bukomeje kuyobora urutonde nk'igihugu gikunzwe cyane, aho Paris ifite umwanya w'icyitegererezo. Abatembera baza kureba Eiffel Tower, Louvre n’ahantu h’ubwiza nka Montmartre. Ariko si Paris gusa ikurura abantu, hari utundi duce dufite uburanga bukurura ba mukerarugendo, nk'intara zifite ubwiza butangaje.
Eiffel Tower kimwe mu bikurura ba mukerarugendo
Impamvu abantu bakunda u Bufaransa; abenshi ni amafunguro y'aho nka Croissants, ndetse n’imyidagaduro y'ubuhanzi n'umuco.
2.Espagne (Spain)
Igihugu kizwi ku myidagaduro n’umucyo, Espagne yimakaje umuco wo gishushanya, amateka ndetse n’umucyo.
Barcelona isanzwe izwi ku bijyanye n’imyubakire, inzu z’ubuhanzi za Madrid ndetse n’ubwiza bwa Seville, bituma ba mukerarugendo bakunda gutembera muri Espagne. Ibikorwa by’umuco nka La Tomatina ndetse n'imikono nko gusiganwa ku bimasa na Pamplona, byose bibifasha kongera kugirirwa icyizere.
Iserukiramuco ryo guterana inyanya rizwi nka La Tomatina, ni kimwe mu bikurura ba mukerarugendo muri Espagne
Impamvu
Abantu bakunda Esipanye, ni uko itanga urubuga rwiza rw’amateka n'ubwiza
bw’ubukorikori.
3.Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA)
Igihugu cy’udushya n’Imishinga, Ubwiza bw’umujyi wa New York hamwe n'ubutaka bwa Grand Canyon, bikurura abakerarugendo ku kigero cyo hejuru. Impamvu abantu bakunda Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni uko ari igihugu gitanga amahirwe menshi.
Statue of Liberty kimwe mu bikurura ba Mukerarugendo muri Amerika
Bitewe n'ibyishimo, ibishushanyo, cyangwa ibirango nka Statue of Liberty cyangwa Hollywood, ba mukerarugendo bishimira cyane kubona ikintu gishya muri buri gice cy’igihugu. Ikindi gikurura ba mukerarugendo cyane muri iki gihugu ni imijyi yaho myiza ndetse n’ingoro ya Perezida izwi nka White House.
4.U Bushinwa
Igihugu cy’amateka n'iterambere, u Bushinwa bufite amateka akomeye, ikirere cyiza, n’imijyi ikura vuba, bigatuma abantu baturutse impande zose z'Isi baza kuhasura.
The Great Wall, Umujyi wa Forbidden n'Ingabo za Terracotta, ni bimwe mu bintu bihambaye by’amateka. Imijyi nka Beijing na Shanghai igenda yivanga n’imico gakondo n'iterambere bigatuma abenshi bifuza kuyisura.
Forbidden Town ikurura ba mukerarugendo mu Bushinwa
Impamvu abantu bakunda u Bushinwa ni uko
bufite umuco ukomeye hamwe n'ibintu by'ubuhanga bikurura abakunzi
b’amateka. Imyidagaduro ihaba n’ibiryo byihariye, nabyo bifite uruhare runini mu gukurura ba mukerarugendo.
Igihugu cy’urukundo, ubuhanzi n'ubwiza, u Butaliyani bufite ahantu heza, ubuhanzi ku rwego rwo hejuru n’ibimenyetso by'amateka, bikaba bihuza abakunzi b’ubwiza n’umuco.
Imirimo ya Roma y’amateka, ibiyaga by’urukundo muri Venice, n'ahantu heza muri Tuscany byatumye u Butaliyani bukundwa cyane. Amafunguro yaho, Pizza muri Naples ndetse na Pasta Bolognese nabyo bikurura ba mukerarugendo.
Pasta Bolognese imwe mu ndyo zikurura abantu mu Butaliyani
Impamvu abantu bakunda u Butaliyani ni uko bufite imbaraga zidasanzwe mu buryo buhuza ubuhanzi, amateka, amafunguro n'urukundo, ubwiza bw’ibidukikije n'umuco.
Ibi bihugu bitanu ntabwo ari ibihugu gusa; ni ibyiza binyuranye kandi bidasanzwe. Bitanga ishusho y'ubuhanzi, amateka n'ubwiza butangaje, bityo bikaba bifite ubushobozi bwo gutuma ababitemberamo bahagirira ibihe byiza.
Imihanda y’urukundo muri Paris, ibirori by’umuco muri Espagne, ubwiza bw’imiterere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa Amateka ya Roma mu Butaliyani nk'uko bitangazwa na EnVols.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO